Barishimira umusaruro uva mu biti batarinze kubitema
Abavumvu bo mu mirenge ya Ruheru na Busanze mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko amashyamba baturiye bayabyaza umusaruro kandi batayatemye.
Bavuga ko bamaze gusobanukirwa uburyo agace batuyemo kiganjemo amashyamba ku buryo kabereranye n’ubworozi bw’inzuki, biyemeza gutangira kuzorora kuko ngo basanze ubuki bubaha umusaruro, kandi amashyamba yabo agakomeza kubagirira akamaro.
Ngo mbere bamwe muri bo bororaga inzuki ariko ngo bakabikora batita cyane ku mashyamba, bakayatema uko bishakiye.
Ibi ngo byatumaga umusaruro uba muke ugereranyije n’uwo babona ubu. Nzabampirwa Silas wo mu Murenge wa Busanze amaze imyaka irenga 20 yorora inzuki.
Avuga ko mbere yezaga ubuki ariko ngo bwabaga ari buke ku buryo nta mafaranga ahagije yabubonagamo.
Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku bworozi bw’inzuki bwa kijyambere, Nzabampirwa avuga ko afite abana 16, ariko abasha kubarihira amashuri kandi akanababonera ibyangombwa byose.
Agira ati "Ubuki busigaye bwera tubifashijwemo n’aya mashyamba. Iyo tutayatemye, inzuki zacu zibona aho zihova tugasarura, kandi amashyamba yacu agakomeza kuduha umwuka mwiza no kurwanya isuri”.
Akomeza agira ati“Dore nk’ubu mfite abana 2 ndihira Kaminuza ku giti cyanjye”.
Serubibi Sotere uhagarariye umushinga FAO, ufasha aba bavumvu kubaha ibikoresho bya kijyambere no kubahugura, avuga ko kuva aho utangiye gukoranira n’aba bavumvu umusaruro wabo wazamutse ku buryo bugaragara.
Uyu muyobozi kandi ahamya ko umushinga watangiye gukorana na bo ubwabo babishaka,kandi ko umusaruro bamaze kubibonamo utatuma bafata nabi ibikoresho bahabwa.
AtiA "ba bantu tumaze iminsi dukorana, ni na bo ubwabo bifuje ko tubafasha. Rwose nta mpungenge dufite ko ibi bintu bitazaramba, kuko birimo amafaranga”.
Umukozi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe Amashyamba, Bakundukize Dismas, asaba aba baturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo guturira amashyamba, bakayabyaza umusaruro bitagombeye ko bayatema.
Amashyirahamwe 22 y’abavumvu afashwa n’umushinga FAO muri Nyaruguru, kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2015 yashyikirijwe imizinga 74 ya kijyambere,Indobo zo guhakuriramo, ndetse n’amabati yo kubakira imitiba yabo.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bakomeze aka kazi kabo kabateje imbere kandi batangije ibidukikije