Byafashe intera hagati y’umucuruzi utamenyekanye amazina ye n’umukiriya witwa Niringiyimana Vedaste, wemezaga ko yishyuye undi akabihakana mu mvururu zabaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2015.

Niringiyimana Vedaste waje nyuma yaho kwisunga ubuyobozi bw’abikorera mu murenge wa Busasamana ngo bumurenganure, yavuze ko ubwe yaranguye ibicuruzwa mu iduka agasiga abyishyuye ariko yagaruka kubifata ny’iriduka akamutera utwatsi avuga ko atigeze yishyura.
Uyu muguzi yatangaje ko mbere yo gusiga ibicuruzwa bye ngo aze kugaruka kubifata, yatse fagitire byishyuriweho ariko ny’iryo duka akamwumvisha ko atari ngombwa kuyimuha.

Yagize ati “Nagiye njya kurangura ibindi bicuruzwa hafi y’iri duka nizeye ko aho ndi bugarukire mpabwa ibyo naguze, ariko uyu mugore namugeze imbere anyamaganira kure ambwira ko nta bicuruzwa byanjye amfitiye kandi nishyuye niko guhita nisunga ubuyobozi.”
Umugore ukora muri iryo duka ari nawe nyiraryo abazwa n’ubuyobozi buhagarariye abikorera mu murenge wa Busasamana, yahakanye ubwo bwishyu avuga ko nta na fagitire akoresha.
Bamwe mu baturage bari aho izi mvururu ziri batangariye impamvu umucuruzi uri mu rwego nk’urw’uwo mugore atagira fagitire cyangwa imashini itanga inyemezabwishyu (EBM).

Perezida w’abikorera mu murenge wa Busasamana Ndatsikira Aminadabu, yavuze ko atari ubwa mbere uwo mugore agiranye ibibazo n’umukiriya akishyura ariko yasaba ibyo yaguze nta bihabwe.
Ati “Ikimaze kutugaragarira n’uko nta myitwarire myiza afitanye n’abakiriya yaba abarangurira iwe cyangwa abaza kugura mu buryo bw’ubuconco ibyo acuruza.”
Ndatsikira yakomeje avuga ko uburyo uwo mugore acuruzamo kimwe n’abandi badashyigikiwe, agaragaza ko azafatirwa ibihano bigendanye n’abacuruza bose batubahiriza amahame arebana n’iby’ubucuruzi.
Bimwe mu bicuruzwa byari biranguwe muri iryo harimo amasabune, amavuta n’amashashi, nk’uko Niringiyimana Vedaste yabitangaje.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|