ECOBANK yashyizeho ikarita idakenera konti ngo ikoreshwe
Banki ya ECOBANK yatangije uburyo bushya bwo gutanga ikarita izwi nka Visa Card idakenera kuba uyikoresha afite konti muri banki kugira ngo abone amafaranga ye.
Iyi karita yiswe CashXpress ifasha uwo ari wese yaba umukiriya wa ECOBANK cyangwa undi uwo ari we wese uyifite guhaha, kwishyura no kubitsa no kubikuza amafaranga ahantu hose hari icyuma gitanga amafaranga cya ATM machine.
Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2015, nibwo ubuyobozi bwa ECOBANK bwatangike ku mugaragaro iyi karita bwizera ko izafasha kongera ubuzima bw’Abanyarwanda bakoresha ihererekanyamafaranga.
Ubuyobozi bwa ECOBANK buvuga ko umuntu ari we wihitiramo uko azakoresha iyo karita, haba kugena amafaranga azajya asohora, haba kuyifatanya n’umuryango we cangwa kugena ukundi kose ashatse azajya ayikoresha.
Iyi karita kandi ishobora gukoreshwa hagati y’abantu bari hanze n’abari mu Rwanda kuko ikora ku isi hose, bitewe n’uburyo bwa Visa ikoresha.
Harateganywa kandi ubukangurambaga buzakorwa hirya no hino mu gihugu, kugira ngo serivisi z’iyi karita zigere no ku muturage wo hasi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bonjour a tous et qu’ ALLAH LE PLUS GRAND NOUS GARDE