Musanze-Nyanza Debesay aratsinze,Nsengimana Bosco akomeza kuyobora

Ku munsi wa 5 w’irushanwa rya Tour du Rwanda,Debesay Mekseb ukinira Bike Aid abaye uwa mbere akoresheje ibihe bimwe na Nsengimana Bosco uyoboye urutonde

Ku i Saa mbili n’igice za mu gitondo nibwo abakinnyi 59 baturuka mu makipe 14 bari bahagurutse mu karere ka Musanze,aho berekezaga mu karere ka Nyanza aho basoreje bakoze urugendo rw’intera ya Kilometro 166 na metero 200.

Debesay Mekseb ukina muri Bike Aid yo mu Budage,akaba n'umunya Eitrea ni we wegukanye agace Musanze-Nyanza.
Debesay Mekseb ukina muri Bike Aid yo mu Budage,akaba n’umunya Eitrea ni we wegukanye agace Musanze-Nyanza.

Umunya Eritrea Debesay Mekseb usanzwe ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage,niwe gusesekara i Nyanza aho basoreje,aho yahageze akoresheje amasaha 4,iminota 21 n’amasegonda 6.

Ibi bihe kandi uwa mbere yakoresheje yabisangiye n’abandi bakinnyi 18 bose basa nk’aho bahagereye rimwe,abakinnyi bari mo Valens Ndayisenga waje ku mwanya 10,na Nsengimana Bosco uyoboye abandi ku rutonde rusange,aho we yaje ku mwanya wa 16.

Abakinnyi 10 ba mbere kuri uyu munsi

Uko bakurikiranye muri aka gace.
Uko bakurikiranye muri aka gace.

1.Debesay Mekseb (Bike Aid)
2.Kruger Hendrick (Afrika y’epfo)
3.Winterberg Lukas (Suisse Meubles Descarte)
4.Bichlmann Daniel (Bike Aid)
5.Liponne Julien (Haute Savoie)
6.Buru Temesgen (Ethiopia)
7.Amanuel Meron (Bike Aid)
8.Bescond Jeremy (Haute Savoie)
9.Smit Willie (Afrika y’epfo)
10.Ndayisenga Valens (Team Rwanda Kalisimbi)

Abasiganwa ubwo bari bari mu nzira Musanze-Ngororero.
Abasiganwa ubwo bari bari mu nzira Musanze-Ngororero.

Uko Abanyarwanda bitwaye uyu munsi

10.Valens Ndayisenga

11.Biziyaremye Joseph

12.Ruhumuriza Abraham

15.Byukusenge Patrick

16.Nsengimana Jean Bosco

17.Areruya Joseph

22.Bintunimana Emile

23.Byukusenge Nathan

24.Hakuzimana Camera

30.Uwizeye Jean Claude

33.Hadi Janvier

34.Uwizeyimana Bonaventure

36.Gasore Hategeka

38.Karegeya Jeremie

Urutonde rusange nyuma y’agace ka kane

Abanyarwanda baracyari ku isongo muri Tour du Rwanda 2015.
Abanyarwanda baracyari ku isongo muri Tour du Rwanda 2015.

1.Nsengimana Jean Bosco 12h57’27"
2.Areruya Joseph 12h58’34"
3.Liponne Julien 12h58’40"
4.Debesay Mekseb 12h58’41"
5.Byukusenge Patrick 12h58’46"
6.Winterberg Lukas 12h58’50"
7.Ndayisenga Valens 12h58’50"
8.Eyob Metkel 12h58’52"
9.Hakuzimana Camera 12h58’56"
10.Byukusenge Nathan 12h59’11"

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/11/2015,haraba ari umunsi wa 6 w’irushanwa ndetse hanakinwa agace ka 5 k’iri rushanwa aho abakinnyi baza guhaguruka mu mujyi wa Muhanga Saa mbili n’igice za mu gitondo berekeza i Rubavu,ku ntera y’ibilometero 139.3,,aho binateganijwe ko umukinnyi wa mbere ashobora kuhagera 12h10.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

turashima cyane ikipe y’urwanda yegukanye igikombe!

dusabe janvier yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Courage. Kubanyarwanda kabisa ese nyakubahwa rutamu Ndayisenga yaba yahanywe azira iki Ko ndebe bishobora kumuteza ibyago byo kutegukana iri rushanwa

war-child yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Courage. Kubanyarwanda kabisa ese nyakubahwa rutamu Ndayisenga yaba yahanywe azira iki Ko ndebe bishobora kumuteza ibyago byo kutegukana iri rushanwa

war-child yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ndabona ari byiza cyane plz bihangane abakinnyi bacu, intsinzi itahe mu rwagasabo. CONGTS Bosco.....

Rutamu yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

mwaramutse.ebana hariya niho dufite imbaraga kandi turabishoboye nibabkomereze hariya ;ariko barikugenda bashinga za academie batoza ni abana.Kuli Ndayisenga Valens ejo yarahanywe bamukuyeho 20seconde niyo mpamvu yasubiye inyuma.

nkusi yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Abagize Ibyago Bakome Kwihangana

James yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ndabona Bishoboka Cyane Ko Abanyarwanda Twakegukana Iyi Tour Du Rwanda Gusa Abasore Bacu Bongere Imbaraga Banacungire Hafi Abanyamahanga Bari Kubarya Isyataburenge

Kuradusenge Issa Upkissa yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Nkuko Iburayi nahandi bashyira imbere za academi z’umupira w’amaguru u Rwanda rukwiye gushyira imbere academie yamagare ikaba yagaragara muri buri ntara kandi igashyigikirwa bihagije.

TUYISABE AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

TOUR DU RWANDA,TUZAYEGUKANA.BAKOMEREZD AHOOO!

NKUSI MICE yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

murebe neza Valens kurutonde ni uwakabiri na 12h58’30"

mugisha yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka