Bamwe mu basirikare b’u Bufaransa biyunze na Leta ya Kislamu
Guverinoma y’u Bufaransa yemeje ko bamwe mu basirikare bayo biyunze ku barwanyi b’umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam [ISIS].
Uwo mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba urwanira mu bihugu bya Syria na Iraq. Kuri uyu wa gatatu Guverinoma y’u Bufaransa ubwo yatangazaga ingamba nshya zo kurwanya iterabwoba nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi biherutse kwibasira umujyi wa Paris, yemeje ko bamwe mu basirikari biyunze kuri ISIS bakaba barwanira mu burasirazuba bwo hagati nk’uko Minisitiri w’umutekano Jean Yves Drian yabivuze.

Abo basirikare bavugwaho kuba bari kurwana ku ruhande rwa ISIS ngo bagera mu 10, igiteye impungenge ngo ni uko harimo abahoze mu nzego zikomeye z’igisirikare cy’u Bufaransa.
Harimo uwahoze mu gisirikare kirwanira mu mazi, n’uwahoze mu basirikare b’abakomando, zikaba ari zimwe mu nzego za gisirikare ku mugabane w’u Burayi zifatwa nk’izifite ubunararibonye mu kurwana.
Umwe muri abo basirikare utatangajwe amazina ukomoka muri Afurika y’Amajyaruguru ngo yahawe amahugurwa ya gikomando mu kurwana, kurasa ndetse n’izindi tekiniki z’ubwirinzi.
Ikinyamakuru L’Opinion cyatangaje ko uwo musirikare yakoze igikomando imyaka itanu mu Bufaransa, akivamo agiye gukora mu kigo cyigenga gicunga umutekano muri Arabia, naho ahava yerekeza muri Syria aho bivugwa ko ashobora kuba yarinjiriye mu mutwe wa ISIS.
Umwe muri abo “bagambanyi” nk’uko Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI] ibivuga ngo yabaye umuyobozi w’itsinda ry’Abafaransa b’Abayisilamu bakorera mu gace ka Deir Ezzor muri Syria, abaririmo bose bakaba barahawe imyitozo ya gisirikari.
Gusa Minisitiri w’umutekano yavuze ko igisirikari n’urwego rw’ubutasi mu Bufaransa biri maso ndetse biri kongererwa ubushobozi nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byagabwe ku mujyi wa Paris.
Aya makuru aje nyuma y’uko Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa Manuel Valls agaragarije ko u Bufaransa bwafashe ingamba nshya zo kurwanya iterabwoba zizatwara akayabo ka Miliiyoni 600 z’Amadorari ya Amerika.
Valls avuga ko hari imirimo mishya igera ku 2,680 igiye guhangwa mu rwego rwo kurwanya iterabwoba, hafi kimwe cya kabiri kikazaba ari imirimo ijyanye n’ubutasi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nitwa gisa urwanda nigihugu kidatinya uwariwe wese kuko aho twavuye nihabi cyane
Kayijuka jyubanza gusobanukirwa,igisirikare cy’ubufaransa ntabwo cyashikiranye na Islamic state,soma neza.
Erega buriya kumvikana ni intambwe ya democratie n’amahoro!Leta y’ubufaransa yakatubereye urugero rwiza maze natwe tukicarana n’abo twita abanzi b’igihugu!Ejo bangize perezida nahita ntumaho opposition tukaganira tukungurana ibitekerezo kucyateza imbere u Rwanda(ubwo mvuze ntyo iyi nkuru ntimuyitangaza)!ngahamagara FDLR,n’ariya mashyaka aturwanya nkabaha twa Ministeri tumwe,ndakurahiye nahita nandikwa mumateka y’isi!Mworoshye ibintu iyi si turi abashyitsi!Ese ubu ntimwakwigira kuri H.E Gen,Major Habyalimana Juvenal!arihe?ntiyari yarakanuye amaso ngo ntiyakwicarana na FPR ! murabizi kundusha!Duce bugufi tubabarirane murebe ko uRwanda rutaba paradizo rugasubirana originality yarwo!