
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda ikomeje gukora amateka, aho mu gace kavaga Kigali kerekeza Musanze,abakinnyi bane ba mbere bose ari Abanyarwanda.
Nsengimana Bosco ni we wahageze bwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 39 n’amasegonda 33.

Uko bakurikiranye kuva Kigali-Musanze n’igihe bakoresheje
1. | Nsengimana Jean Bosco | (02h39’33") |
2. | Byukusenge Patrick | (02h39’50") |
3. | Areruya Joseph | (02h40’26") |
4. | Ndayisenga Valens | (02h40’29") |
5. | Winterberg Lukas | (02h40’35") |
6. | Hakuzimana Camera | (02h40’35") |
7. | Eyob Metkel | (02h40’35") |
8. | Debesay Mekseb | (02h40’35") |
9. | Liponne Julien | 02h40’35" |
10. | Byukusenge Nathan | (02h40’35") |

Urutonde rusange
1.Nsengimana Bosco | (08h36’21") | |
2.Ndayisenga Valens | (08h37’24") | 01’03" |
3.Areruya Joseph | (08h3728") | 01’07" |
4.Liponne Julien | ( 08h37’34") | 01’13" |
5.Debesay Mekseb | (08h37’35") | 01’14" |
6.Hakuzimana Camera | (08h37’39") | 01’18" |
7.Byukusenge Patrick | (08h37’40") | 01’19" |
8.Winterberg Lukas | (08h37’44") | 01’23" |
9.Eyob Metkel | (08h37’46") | 01’25" |
10.Byukusenge Nathan | (08h37’54") | 01’33" |
Andi mafoto




















Kuri uyu wa kane tariki ya 19/11/2015,araba ari umunsi wa 5 w’irushanwa,abasiganwa bazaba bakina agace ka kane ,aho bazahaguruka i Musanze saa tatu za mu gitondo berekeza i Nyanza, bakazahagera banyuze inzira ya Ngororero yerekeza Muhanga igakomeza i Nyanza.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
tuor du Rwanda N’iya Bossco Turamushyijyicyiye Kuragge.
Rwanda erekana icyo ushoboye mugihe wateguwe nezaa naho ibya Bugirwa na za football ze ngo amavubi ntacyo bazageraho ataregura ngo bazane undi ushoboye ngo tujye dusekera yombi but the way congs kuri team Rwanda yose
aba nange ndabashyigikiye biriya bya foot ball babiveho kd naba bagomba gukoresha uko bashoboye bagatsinda kuko ariya magare perezida yabaguriye bagomba kumenya agaciro kayo
Courage kuri aba basore kbsa bari kunyibagiza amahano amavubi yakoze
tuve kuri football dore amagare
abahungu bacu bakomerezaho tubarinyuma oye oye.
Komezubahige Rwanda
gusa nanjye nishimiye abana bacu bari kwereka abanyamahanga igihandure,utu tugare twarabakosoye blavo!!!!!
Imana ishimwe