Ishami rishinzwe gukusanya amaraso, (NCBT) mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kirasaba urubyiruko n’abandi bantu b’umutima mwiza gutanga amaraso yo gufasha indembe ziyakeneye.
Cyprien Murekamanzi utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kujya kuvuriza mu Buhinde umwana we w’amezi atandatu.
Ubuyobozi bwa Shema Power ikorera mu Kiyaga cya Kivu ibyo gucukura Gaz methane, butangaza ko bamaze gukora igerageza ryo gutanga Megawatt 15.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rudakeneye gushorwa mu ntambara zitari ngombwa, kandi ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro nk’umuti watuma ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bikemuka.
Ikirangirire mu isiganwa ry’amagare Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane aho aje gusiganwa muri Tour du Rwanda 2023.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko isambanywa ry’abana ritacika harimo uruhare rwa bamwe mu bayobozi bahishira amakuru, ndetse hakabamo n’abandi bagira uruhare mu guhisha ibimenyetso bihamya ibyaha abahohoteye abana.
Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya 40 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye muri AUDA-NEPAD, hanatorwa Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango.
Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.
Ikigo giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto, Carousel Ltd, cyatangije imikino ibiri mishya yiswe WATATU na KARAGA, kinavugurura iyari isanzweho kugira ngo cyongere amahirwe yo gutsindira amafaranga menshi.
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball y’abagore yatangiye itsindwa na Sudani y’Amajyepfo mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika “FIBA WOMEN’S AFROBASKET 2023 ”.
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga, guteza imbere no korohereza abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, inkoranabuhanga (Applications) zarwo eshatu zashyizwe mu ikoranabuhanga.
Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), ushinzwe ibijyanye n’igenamigambi rya gisirikare, Admiral Herve Blejean, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu karere ka Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Hirya no hino mu karere ka Musnaze, ku mihanda imwe n’imwe ya kaburimbo, amatara ntiyaka, abaturage bakavuga ko ntacyo abamariye kugeza ubwo bayahaye izina rya Baringa.
Ubwo Hon. Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’amatora, yarahiriraga kuzuzuza inshingano ze, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, yavuze ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’aya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa, agakorerwa rimwe.
Bamwe mu baturage batishoboye basaba ubutabera, bavuga ko iyo bibaye ngombwa ko bunganirwa mu mategeko, bahitamo kubyihorera, kuko batekereza ko batabona igiciro cyo kubishyura.
N’ubwo nta kazi umuntu apfa kubona muri iki gihe atararangije nibura imyaka 12 mu ishuri, kuba umuyobozi w’Umudugudu, umujyanama w’Ubuzima, umuhinzi cyangwa umworozi ushoboye ntibigombera kumara iyo myaka yose wiga.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi zikarasa ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu Karere ka Nyagatare tariki ya 14 Gashyantare 2023, hatashywe imidugudu itatu y’icyitegererezo yubakiwe imiryango 72, yimuwe ahakorera umushinga wa ‘Gabiro Agro Business Hub’.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, Perezida Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kumwe n’abo mu muryango we, iherekejwe n’amagambo asa n’agaragaza ko yishimiye kubana na bo ku munsi benshi bafata nk’umwihariko ku bakundana (Valentine’s Day).
Mu rwego rwo gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abana, akarere ka Gasabo katangije gahunda y’agaseke kazaherekeza abana bafite ibibazo by’imirire mibi yiswe “Mperekeza Basket”.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwari rumaze umwaka rugororwa mu kigo Ngororamuco cya Iwawa, ruratangaza ko amasomo bahigiye yatumye barushaho kwitekerezaho, biyemeza guhindura imyitwarire mibi bahoranye, ubu bakaba batahanye ingamba zo kuba intangarugero mu miryango bakomokamo kandi bakarangwa n’umwete.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ibisubizo by’ibanze ryahawe ku kwemerwa kwakira imikino kwa Sitade mpuzamahanga ya Huye bitanga ikizere cyo kuba yakwakira umukino w’Amavubi na Benin.
Fidel Rwigamba wari Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gashyantare 2023 azize uburwayi.
Mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin, abasilibateri muri imwe muri komine zo muri Philippines, bahawe ibihembo bijyanye n’amasaha y’umurengera bakoze, hagamijwe kubereka ko hari umuntu ubakunda.
Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” rigomba gutangira kuri iki Cyumweru rizitabirwa n’ibihangange birimo Chris Froome wegukanye Tour de France
Mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Karembure, tariki 14 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku bufatanye na GAERG batangije umushinga wo guteza imbere imibanire myiza mu Banyarwanda, isanamitima no kubaka ubudaheranwa.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko nibura abana hagati ya 20-30 bavuka buri kwezi batagejeje igihe, ni ukuvuga ko bavuka munsi y’ibyumweru 32.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe, barifuza ko imitangire n’imyakirire y’imisanzu ya Ejo Heza yahinduka, uwishyura akajya akatwa ku kintu yaguze cyangwa kuri serivisi zisaba kwishyura kuko byatuma buri wese yitabira cyane ko guteganyiriza ahazaz ntacyo wabinganya.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Basketball Africa League kuri uyu wa mbere bwatangaje amakipe 12 agabanyije mu matsinda abiri aho ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC yisanze mu itsinda rizakinira muri Senegal.
Abaturage bibumbiye mu itsinda ryitwa “Ngobyi Dutabarane Karambi II” bari mu gihirahiro, nyuma y’aho amafaranga bari barakusanyije, ngo bishyure ubwisungane mu kwivuza, yarigishijwe n’umwe muri bo, kugeza ubu akaba akomeje kwanga kuyabasubiza.
Abakora umwuga wo kubumba amatafari mu Karere ka Muhanga, barifuza ko uruganda rw’amakaro rutabatwarira ibumba bakoreshaga, kuko ryari ribafatiye runini mu gutunga imiryango yabo, gusa byamaze kwemezwa ko iryo bumba rizakoreshwa n’urwo ruganda mu rwego rwo kwagura ishoramari.
Mu bihe byashize wasangaga umubare w’abakobwa biga amasiyansi mu mashuri yisumbuye ari mutoya, abarimu bayigisha bakavuga ko ubu uyu mubare ugenda wiyongera, bakanatsinda neza.
Ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), batangije urugendoshuri rugamije gusobanurira abanyeshuri imikorere y’Urwego rw’Ubuzima Rwanda.
Nyuma y’igihe havugwa ko abahinzi n’aborozi bagiye gufashwa kubona inguzanyo bishyura ku nyungu ya 8%, ubu noneho ngo ntibizarenga ukwezi kwa Werurwe 2023 aba mbere bifuza izo nguzanyo batazibonye.
Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR, gufungwa imyaka 25 ku byaha bakurikiranyweho birimo n’icy’ubugambanyi.
Muri iyi minsi usanga abantu babwirana bati muze tujye kurya igiti kwa kanaka, ukibaza ukuntu umuntu arya igiti bikagushobera, ariko baba bavuga inyama bita igiti.
Guverinoma y’u Rwanda, irateganya kuzaba ifite Stade mpuzamahanga zigera kuri eshanu mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga bitarenze 2028, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.
Ku wa 13 Gashyantare 2023, ikipe ya Sunrise FC yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert kubera umusaruro muke.
Inama y’Abakuru b’ingabo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yashyizeho gahunda y’uko ingabo zizoherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zizacunga amahoro.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zatanze ibikoresho ku banyeshuri 1000 birimo amakaye, amakaramu n’ibitabo mu mashuri 4, harimo ishuri ryisumbuye n’iribanza rya Trinta de Junho yo mu turere twa Mocimboa da Praia na Palma.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwakira ruswa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, Bucyana Alex.
Padiri Francis Ndawula wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana azize Uburwayi.
Ikigo cy’imari cyitwa Jali Finance kivuga ko gifite gahunda yo gukura mu bukene abanyarwanda barenga ibihumbi 10. Ngo ku ikubitiro, iki kigo cyiteguye gufasha urubyiruko rurenga ibihumbi 2000 ruri mu bushomeri, kubona moto zikoreshwa n’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, mu myaka itarenze itatu bazaba bamaze kubaka amavuriro y’ibanze 20 azaza asanga andi 39 yari asanzwe ahari.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), barimo gushaka igisubizo ku kiguzi kijyanye n’ibyo umuhinzi wa kawa akora.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko ikoranabuhanga no guhanga udushya biri mu byo guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere mu cyerekezo cyigana ku iterambere yihaye.
Umupasiteri ukorera ubutumwa mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyabihu, afatiwe mu icumbi ryo mu Kinigi ryitwa No Stress Bar and Lodge, akekwaho gusambanya umugore w’undi mugabo.
Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane nka Rihanna ubwo yari mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rwa tariki 13 Gashyantare 2023, yahishuriye abakunzi be ko atwite umwana wa kabiri w’umuraperi A$AP Rocky.
Koperative ADARWA ikora ikanacuruza ibikomoka ku mbaho n’ibyuma mu Gakiriro ka Gisozi, ivuga ko itaramenya icyateye inkongi mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2023, n’ubwo impamvu ikekwa ikomeje kuba umuriro w’amashanyarazi.