Basanga abahanga mu mitekerereze ya muntu bafasha gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri

Abasenateri bafashe ingero ku bikorwa mu bindi bihugu, basanga abahanga mu mitekerereze ya muntu ‘psychologists’, bakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri, kuko bakoreshwa mu mashuri bagafasha abanyeshuri kuzamura ubushobozi, kwiga no gufata, bikagabanya umubare w’abahitamo guta ishuri.

Abasenateri bavuze ko abo bahanga mu by’imitekerereze ya muntu, bashobora gukoresha ubuhanga bwabo mu gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe, ibijyanye n’imyigire n’imyitwarire, bityo bakaba bafasha abana n’urubyiruko guhinduka no gutangira gukunda ishuri, guhinduka mu mibanire n’abandi ndetse no mu bijyanye n’amarangamutima.

Ibyo ni ibyagarutsweho ubwo Abasenateri barimo biga uburyo bwo gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bo muri ‘12 Years Basic Education’ bata ishuri, nyuma ya raporo bari bamaze kugezwaho na Komisiyo yo muri Sena, ishinzwe imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu.

Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko gukoresha abahanga mu by’imitekerereze ya muntu mu mashuri, bwaba uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo.

Yagize ati “Abanyeshuri bafite ibibazo bibajyana ku guta ishuri, bagombye gufashwa bakiri mu mashuri abanza, bagafashwa n’abarezi ku ishuri”.

Yongeyeho ko “Hari ibihugu usanga abahanga mu mitekerereze ya muntu, baba bari mu bagize amatsinda ashinzwe ibijyanye n’imyitwarire ku mashuri, abo bagafasha abanyeshuri mu bibazo bahura nabyo mu bijyanye n’imyigire n’ibindi byo mu buzima busanzwe. Abarimu baba bashobora kuba bafite akazi kenshi kajyanye n’amasomo batanga, ku buryo bitaborohera kubona abanyeshuri bafite ibibazo nk’ibyo. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bagombye gushyirwa mu mashuri, bagakora kuri uwo mwanya.”

Abasenateri bavuze ko abo bahanga baramutse bashyizweho mu mashuri, bajya bakorana n’imiryango y’abanyeshuri, abarimu n’abayobozi b’amashuri, mu gushyiraho urubuga rwiza rufasha umwana kwiga neza, kubera imikoranire hagati y’urugo atahamo, ishuri n’abantu ahura nabo, nk’uko byatangajwe na The New Times.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi muri Gashyantare 2022, yagaragaje ko umubare w’abana bataye ishuri mu yabanza, wazamutse ukava kuri 7.8% ukagera ku 9.5% mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.

Iyo mibare yanagaragaje mu mashuri yisumbuye, abata ishuri biyongereye, aho bavuye ku 8.2% mu 2019 bakagera ku 10.3% mu mwaka w’amashuri 2020-2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka