Abasuhuka baturuka mu Ihembe ry’Afurika bakomeje kwiyongera

Umuyobozi mukuru w’Ishami rya UN rishinzwe abimukira (International Organization for Migration/IOM), Antonio Vitorino, yavuze ko umubare w’abagore n’abana b’abimukira baturuka mu bihigu byo mu Ihembe ry’Afurika, bajya mu bihugu bya Golfe (Gulf states) banyuze muri Yemen wiyongereye cyane.

Abo bimukira baturuka mu bihugu bya Ethiopia, Somalia na Djibouti bakanyura muri Yemen, inzira yiswe ‘Eastern Migration Route’, bazamutseho 64% mu myaka ishize, kuko abantu bagenda bashaka imibereho myiza, kandi abenshi bakagenda ari abagore n’abana bonyine, nk’uko Vitorino, yabibwiye ikinyamakuru ‘The Associated Press’.

Uwo muyobozi yemeza ko imihindagurikire y’ikirere ari impamvu ikomeye, ituma habaho ubwo bwiyongere bw’imibare y’abimukira.

Vitorino wari muri Kenya ku itariki 15 Gashyantare 2023, mu rwego rwo gutangiza gahunda yo gukusanya inkunga ya Miliyoni 84$, bikozwe na IOM n’abafatanyabikorwa bayo 47, yo gufasha Miliyoni z’abimukira bakoresha inzira inyura muri Yemen, yagize ati “Igitutu kirimo kuzamuka, kubera imibare y’abimukira ikomeza kuzamuka”.

Abo bimukira bahura n’ingorane nyinshi muri iyo nzira, kuko bayihuriramo n’imitwe y’bagizi ba nabi, nk’uko uwo muyobozi yabivuze, kandi bakeneye kurindwa gufatwa ku ngufu, ihohotera, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Bamwe muri abo bimukira ngo bafata iyo nzira inyura muri Yemen batanazi ingorane bashobora guhuriramo nazo, hariyo intambara irimo kubera aho muri Yemen, IOM ikaba itangaza ko ikeneye kongera imbaraga mu kumenyekanisha ingorane ziri muri urwo rugendo. Ariko n’abiyemeje kurukora, uwo muryango ukaba wabafasha mu kubona ubuvuzi bw’ibanze n’izindi serivisi zirimo no kubasubiza mu bihugu baba baje baturukamo.

Vitorino ati “Umwaka ushize (2022) twacyuye abimukira 2700 bo muri Ethiopia ku bushake bwabo, kandi bageze mu gihugu cyabo, tubaha ubundi bufasha kugira ngo basubire mu duce bakomokamo”.

Yongeraho ko yizeye ko impamvu zirimo imihindagurikire y’ikirere n’intambara zituma abantu bata ingo zabo, bakajya gusuhukira mu bindi bihugu, byarangira, maze bikagabanya umubare w’abimukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka