Kigali: Hatangijwe umushinga witezweho kwihutisha iterambere ry’Umujyi

Abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Muhima mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko biteze iterambere ku mushinga wo kuvugurura imiturire mu duce batuyemo.

Ni umushinga watangijwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Ni umushinga watangijwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Muri uyu mushinga hazibandwa cyane ku kuvugurura ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, amasoko, kubaka ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bishobora gufasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ni umushinga watangijwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ku bufatanye na Banki y’Isi, utangirizwa mu mirenge itatu yo mu Karere ka Nyarugenge tariki 15 Gashyantare 2023, ariko ukazagera no mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi iyunganira, aho uzakorerwa ku buso bungana na Hegitari 384, ukazagirira akamaro abaturage barenga ibihumbi 34 batuye mu duce uzakorerwamo.

Ubwo watangirizwaga mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Muhima, bamwe mu bahatuye babwiye itangazamakuru ko bawitezeho byinshi byiganjemo iterambere.

Winnie Uwimpuhwe wo mu Murenge wa Gitega, avuga ko kuba badafite umuhanda ari imbogamizi kubera ko bidatuma bagera ku iterambere neza.

Ati “Ubundi hari mu duhegeni abajura bakadutegeramo bakatwambura amatelefone bakatuniga, ariko ubwo umuhanda uhageze ndumva ibyo bitazongera”.

Abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Muhima bavuga ko ibikorwa by'iterambere barimo kwegerezwa bizabafasha kurushaho kwiteza imbere
Abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Muhima bavuga ko ibikorwa by’iterambere barimo kwegerezwa bizabafasha kurushaho kwiteza imbere

Mugenzi we witwa Bertha Nyirandorimana, avuga ko kuba nta bikorwa remezo bitandukanye birimo umuhanda bari bafite byari imbogamizi kuri bo.

Ati “Nta muhanda wari uhari, abajura, ingendo mbi, umuntu yarwara akabura ukuntu bamugeza kwa muganga vuba, ariko ubu turabyishimiye cyane ko bigiye gukemuka, ni yo mpamvu twaturutse hirya no hino tuje kumva ko koko ibyo bintu bigiye gutangira, bizadushimisha pe!”

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, avuga ko iri terambere ari ingenzi mu gukemura ibibazo by’imiturire mibi no kuyigira myiza kurushaho, bikanatanga akazi ku bantu, kandi ko mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga bateganya gushora imari mu Mijyi yunganira Kigali aho biteze kubona impinduka babonye muri Kigali zigera no muri iyo Mijyi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko u Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2050 nibura bazaba bageze kuri 70% mu iterambere ry’Imijyi.

Ati “Ku miturire muri rusange usanga hejuru ya 60% imiturire yacu ari ya miturire idahwitse, iyo miturire idahwitse biba bisaba kuvugurura, muri uko kuvugurura ni ho hagenda hazamo imishinga nk’iyi ngiyi, mwabonye mu mushinga wa mbere wabaye muri biriya bice bya Biryogo impinduka zabaye, iki ni icyiciro cya kabiri kigiye kuza”.

Yongeyeho ati “Uyu ni umushinga utuma imiturire ihinduka, muri uko guhinduka harimo imihanda, kuko hari ibice uzajyamo ugasanga n’inzira aho abantu baca abanyeshuri bajya kwiga, abajya mu kazi, mu mirimo itandukanye, ugasanga biragoye cyane. Ibyo bikorwa remezo iyo bimaze kuhaza umujyi ugahinduka, bituma ako gace gatera imbere”.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ari uko bagomba kuba bageze kuri 34% mu bijyanye n’imiturire mu Mijyi (Urbanization), mu gihe kuri ubu bageze ku kigero cya 30%.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 17, ukazakorerwa mu Mujyi wa Kigali, Muhanga, Musanze, Huye, Rubavu, Nyagatare na Rusizi, ukazarangira mu Kuboza 2025.

Miliyali 17 ni amafaranga azagenda ku bikorwa remezo bizakorwa muri iriya mirenge 3 yo Mujyi wa Kigali. Naho miliyari 70 ni amafaranga y’umushinga wose wongeyemo iriya mijyi yunganira Kigali, harimo n’ingurane ku bo imitungo yabo izakorwaho n’ibyo bikorwa kuko nko muri iriya mirenge itatu yo muri Kigali hazatangwa ingurane ya miliyari zirenga 6 ziyongera kuri ariya 17.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka