Twasuye ahororerwa inzoka n’ingona muri Kigali (Video)
Mu mujyi wa Kigali ahaherereye Ingoro Ndangamateka yitiriwe Richard Kandt uretse kuba ibumbatiye amateka y’u Rwanda rwo hambere, mbere ndetse no mu gihe cy’Abakoloni by’umwihariko Abadage ba mbere baje mu Rwanda, hari igice cy’iyi ngoro gisigasiye ibinyabuzima by’ibikururanda birimo inzoka n’ingona.

Izi nyamaswa uretse kuba zihurira mu muryango w’ibikururanda, zizwiho ubukana ndetse n’igitinyiro muri rubanda, zarabungabunzwe ndetse zikoreshwa mu kwigisha ko bishoboka ko umuntu yabasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi akabana na byo.

Umukozi w’Inteko y’Umuco ifite mu nshingano iyi Ngoro Ndangamateka ya Richard Kandt, Nyirabahire Marie Constantine, yasobanuriye abanyamakuru ba Kigali Today uko izo nyamaswa zitabwaho, ndetse zikaba ari inyamaswa zizwiho kuramba, ahereye ku ngona imaze imyaka umunani ibayeho, zikaba ngo zishobora kubaho kugera no ku myaka ijana. Iyi ngona igaburirwa inshuro imwe cyangwa ebyiri mu cyumweru.



Hari kandi ubwoko butandukanye bw’inzoka ziboneka mu bice bitandukanye by’Igihugu cyane cyane mu duce tw’imisozi ndetse zirimo n’iz’ubumara zirimo insana (black mamba) izwiho kuba ari inkazi ku isi hamwe n’impiri, inshira, uruziramire, insharwatsi n’izindi zinyuranye.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
izo nzoka ziratangaje kbx ahuwox umuntu yahakorera trip gute?
Ingona ni nzoka nibyi bikurura bamukerarugendo
Murakoze kutwereka INZOKA.Uretse ko benshi muli twe tuzitinya cyane.Statistics zerekana ko Inzoka zica abantu ibihumbi 50 ku mwaka,zariye abantu 6 millions.Muli abo,ibihumbi 150 babaca ingingo bakamugara.Inzoka zifite ubumara bwinshi kurusha izindi,ni izitwa Asian Cobra na Black Mamba.Gusa nkuko tubisoma muli Yesaya 11,imirongo ya 6 kugeza ku wa 8,mu isi izaba paradizo nta nyamaswa izongera kurya abantu.
Thanks Gatare for your information.