Iburasirazuba: Minisitiri w’Intebe yasuye ibikorwa by’umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukemura bimwe mu bibazo bikiri mu cyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi cya Gabiro Agri-Business Hub, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga byihutishwe.

Yabibasabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023, ubwo yasuraga ibikorwa bikubiye muri uyu mushinga bigizwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ikigo cy’amahugurwa ndetse n’ahatujwe abaturage bimuwe aho uyu mushinga ugomba gukorera.

Ku ikubitiro yagejejweho ikibazo kijyanye n’abaturage 241 bafite ikibazo cyo kuba batarahabwa ingurane z’ubutaka bwabo kubera ikibazo cyo kutagira ibyangombwa by’ubutaka.

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukorana n’Ikigo cy’Ubutaka iki kibazo kigakemurwa vuba kugira ngo ibikorwa by’umushinga byihute.

Yagize ati “Niba abo baturage mubazi ko abasanzwe batuye aho hantu kandi ari ahabo nta manyanga arimo mwakorana n’Ikigo cy’Ubutaka, abakozi babo bashobora kuza hano cyangwa mwebwe mugatwara ibisabwa byose icyumweru kimwe ikibazo kikava mu nzira.”

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizakorera ku buso bwa hegitari 5,600 kuri hegitari 16,000 zigize umushinga wose.

Aha hagaragaye ikibazo cy’uko abakozi bazakora muri uyu mushinga ntaho bateganyirijwe bashobora gucumbika uretse kujya mu baturage basanzwe rwagati.

Yasabye ko mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage basanzwe, bashakisha uburyo hakubakwa amazu mu butaka bw’uyu mushinga kugira ngo abakozi bazawukoramo babone aho bacumbika kandi ku kiguzi gito.

Ati “Urumva abantu b’abakozi bazaza gukora muri uyu mushinga hari ikintu kibagiranye cyo kubashakira aho baba kandi hari gahunda yo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, dushobora kuzajya tubakura mu zindi Ntara bakaza gukora hano hari akazi kenshi ubwo rero hasigara ikibazo cyo kubacumbikira, mwabitekerezaho uburyo byakorwamo.”

Kuri iki kibazo, abahagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, bavuze ko ibi bashobora no kubishyira mu masezerano y’abashoramari bazakoresha ubu butaka bakubaka ayo mazu yo gucumbikira abakozi babo kandi ubutaka bukava ku bwo bazaba bakodesheje.

Minisitiri w’Intebe yasabye ko ibikorwa byo kubakira abakurwa ahazakorera uyu mushinga byihutishwa kuko abazatuzwa mu Midugudu y’Akayange na Rwabiharamba batarimurwa uretse abatujwe ahitwa Shimwapolo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka