Reba andi mafoto na Videwo by’abaryohewe na Saint Valentin

Umunsi wa Saint Valentin ni umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin wabayeho mu binyejana byashize, ukomeza kwizihizwa uko imyaka igenda ihita indi igataha. Mu Rwanda uwo munsi w’itariki 14 Gashyantare 2023, waranzwe no guhana indabo, impano, kohererezanya ubutumwa bw’urukundo, ku bakundana no gusohoka bagasangira , mu gihe ku miryango wari umunsi wo guhura no kwizihiza urukundo.

Mu Mujyi wa Kigali, abakora ubucuruzi bujyanye n’uwo munsi, harimo gufunga indabo, gufunga impano, zitandukanye , bari biteguye kubona abakiriya benshi, baje gushaka impano zashimisha abakunzi babo kuri uwo munsi, harimo za divayi, shokola (chocolate), amasakoshi, imyenda, imibavu (perfumes) n’ibindi. Gusa si ko byagenze kuko ngo abakiriya batabonetse cyane.

Tuyisenge Sandrine, umwe mu bagore bakora ubucuruzi bujyanye n’ibyo byavuzwe haruguru mu Mujyi wa Kigali, aganira na Kigali Today yagize ati “Naranguye ibicuruzwa byinshi bijyanye n’umunsi wa Saint Valentin, ariko ndabona bibaye saa kumi, nta bakiriya benshi mbonye, birashoboka ko byatewe n’uko ari umunsi w’akazi, wenda abenshi baraza bakererewe , dukomeje gutegereza twihanganye”.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko kutabona abakiriya benshi kuri uwo munsi bishobora kuba byaratewe n’amafaranga yatangiye guta agaciro , ubuzima bugahenda kurushaho, ku buryo abantu barwana no kubona ibyo kurya n’indi mibereho y’ibanze, ibyo kwizihiza umunsi nka Saint Valentin bikajya ku ruhande, na cyane ko abenshi bavuga ko kuwizihiza ari ugusesagura.

Uwitwa Mukiza Hassan ukora muri Banki yagize ati, “Ubu icyo nshyizeho umutima ni ukubona amafaranga y’ishuri n’ibitunga umuryango wanjye. Kwizihiza umunsi wa Saint Valentin mu bihe bigoye bitya kuri jye numva byaba ari ugusesagura. Rero nakoze akazi uko bisanzwe, ninkarangiza ndataha njye mu rugo nta kindi.

Inkomoko y’umunsi wa Saint Valentin ikomeza gusa n’ikurura impaka mu bantu. Bamwe bavuga ko kwizihiza uwo munsi ushingiye ku batagatifu bishwe mu gihe cy’ingoma y’Abaroma ari ukuzana imico y’ahandi kandi hari uw’Abanyarwanda uzwi kandi mwiza, mu gihe hari abashima uwo munsi ndetse bakawufata nk’umunsi wo kugaragaza urukundo.

Mu Mujyi wa Kigali, Abamotari bari babukereye nabo, biteguye kujyana impano mu gihe batumwe n’abakundana.

Ku batemera uwo munsi wa Saint Valentin, bavuga ko ari umunsi abucuruzi bungukiramo gusa, ndetse n’amafaranga yagakoreshejwe mu bindi bintu by’ingenzi akahatikirira.

Gusa, ku bantu nka Uwituze Claire, wari muri CHIC agura impano zijyanye n’uwo munsi, yavuze ko abavuga ibyo gusesegura kuri Saint Valentin, ari abatazi kugaragaza urukundo, cyangwa se bafite ubukene bisanzwe, bityo bagashaka inzitwazo.

Uwituze yagize ati “Mu busanzwe, hari abantu bagira isoni zo kugaragaza urukundo bakunda abandi. Noneho bagashaka inzitwazo z’igituma batabikora. Ariko njyewe numva, umunsi uba rimwe mu mwaka, tuba tugomba gukoresha imbaraga zidasanzwe, tukagaragariza abo dukunda ingano y’urwo tubakunda”.

Reba ibindi muri izi videwo:

Amafoto: Niyonzima Moise

Videwo: Eric Ruzindana & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi byerekana ko twese dukeneye Gukunda no Gukundwa.Niko imana yaturemye,kubera ko nayo ari urukundo.Gusa ikibabaje nuko ibyo benshi bita urukundo biba ari ukwishimisha bakora ibyo Imana itubuza,urugero ubusambanyi.Ibyo birayibabaza cyane.

hitimana yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka