Ngoma: Guverineri yatangije ibikorwa byo kubaka inzu yagutse y’ubucuruzi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma, irimo kubakwa n’abacuruzi bo muri aka Karere bibumbiye muri Ngoma Investment Group (NIG).

Guverineri Gasana yabizeje ubufatanye mu kugera ku ntego zabo
Guverineri Gasana yabizeje ubufatanye mu kugera ku ntego zabo

Icyiciro cya mbere cy’iyi nyubako (Phase I), kizaba kigizwe n’ibyumba 20, ku nzu igeretse rimwe kikazuzura gitwaye Miliyoni 500 mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Ngoma Investment Group, igizwe n’abantu 10, bakaba bose baratanze imigabane ingana ndetse ngo n’abandi bazashaka kubagana bazabakira.

Guverineri Gasana yashimiye abacuruzi bibumbiye muri Ngoma Investment Group kuba baragize umuhigo, intumbero n’ubufatanye bwimbitse mu gikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi itegerejweho guteza imbere abikorera n’abaturage muri rusange.

Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko aka Karere gafite amahirwe menshi arimo imihanda mpuzamahanga, umuhanda uzahuza Ngoma-Bugesera n’Intara y’Amajyepfo, ibiyaga n’ibindi bibereye ubukerarugendo.

Yabijeje ko Intara izakora ibishoboka byose kugira ngo intego yabo igerweho kandi vuba.

Iyi nzu izuzura itwaye amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 500
Iyi nzu izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 500

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ngoma, Habakurama Oreste, yavuze ko nk’abikorera bo muri aka Karere biyemeje kubaka iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere rya Ngoma, nyuma yo kubona ibikorwa by’iterambere Leta yabegereje birimo Hoteli, Stade, imihanda, n’ibindi.

Habakurama avuga ko uretse ko abantu bamwe bagiye bahemukira bagenzi babo bari bahuje igitekerezo ariko muri rusange ubumwe ngo burema imbaraga.

Ati “Muri rusange nubwo hari abagiye bacika intege bitewe n’uko abo bafatanyije byasozaga biyitiriye ya mitungo ariko ubu Leta ishyigikiye abishyira hamwe kandi ni mu gihe iyo abantu bishyize hamwe bituma bagera ku kintu kinini kandi vuba.”

Uyu muyobozi yavuze ko kwihuza bituma abantu baba bamwe bakaba bahuza n’ubucuruzi ku buryo ibikorwa byabo byaguka, uwaranguraga mu Gihugu agatangira kujya mu mahanga ya kure.

Izubakwa ku buryo ikindi gihe hazabonekera ubushobozi hazongerwaho indi
Izubakwa ku buryo ikindi gihe hazabonekera ubushobozi hazongerwaho indi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka