Abarimu bari mu bashobora gutakaza akazi kubera ikoranabuhanga rya ChatGPT

Ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence/AI) ryitwa ChatGPT (Chat Generative Pre-trained Transformer) riravugwaho kuzatwara imirimo y’ubwoko butandukanye, harimo n’ubwarimu.

ChatGPT cyangwa Chatbot yashyizwe muri mudasobwa no mu yindi mashini ikorana na zo nka robot, biha umuntu ubufasha bwose yabisabye kandi mu rurimi yumva, haba mu nyandiko no mu magambo.

ChatGPT ni ikoranabuhanga ryatangijwe na Laboratwari y’Abanyamerika iteza imbere ubwenge bw’ubukorano yitwa OpenAI mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2022.

Urubuga rw’amakuru rwitwa Insider rugaragaza ChatGPT nk’uburyo bwifashisha ibyuma by’ikoranabuhanga mu gukora imirimo itandukanye yajyaga ikorwa n’abantu.

Insider ivuga ko ChatGPT ifite ubushobozi bwo gutegura no gusohora ibitabo, ndetse no gukora inyandiko yose umuntu ayisabye kandi irimo amafoto n’amashusho bijyanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urwo rubuga rw’amakuru bugaragaza ko mu myaka 10 iri imbere, abantu bazatakaza imirimo myinshi kubera ChatGPT.

Ibijyanye n’ikoranabuhanga

Imirimo ijyanye no gukora za porogaramu za mudasobwa cyangwa ’applications’ zo muri telefone irimo gukenerwa cyane, ari na ko ikorwa na benshi barangije kwiga, nyamara ChatGPT ikaba ngo igiye kubasimbura kuri ako kazi.

Mu mirimo y’ikoranabuhanga izakorwa na ChatGPT mu minsi ya vuba nk’uko Insider ikomeza ibigaragaza, hari uwo gukora za porogaramu za mudasobwa ndetse n’imbuga(web), ndetse no gukora za code n’amakuru ajyanye na Siyansi.

Itangazamakuru

Insider ivuga ko kuba ChatGPT ari umuhanga cyane mu kwandika inkuru kurusha umuntu, bizayihesha gusimbura abakora uwo mwuga cyane cyane ibijyanye no kwamamaza hamwe no kwandika, n’ubwo byose ngo bitazajya byikora, hakazakenerwa umuntu ubikoresha.

Uru rubuga rugira ruti "ChatGPT ishobora kuba ari umuhanga cyane mu kwandika no gutangaza inkuru(reporting) kurusha abantu".

Ubufasha mu by’amategeko

Ubufasha mu by’amategeko cyangwa kunganira abantu mu nkiko na byo bishobora gukorwa neza n’ikoranabuhanga rya Chatbot, n’ubwo ngo hari aho bizajya bisaba rimwe na rimwe gushyira mu gaciro kw’abantu.

Ni ngombwa ko hazabaho abanyamategeko bake bashinzwe gukoresha iryo koranabuhanga, bitewe n’uko hari henshi ryibeshya.

Gusesengura ibijyanye n’ubukungu

ChatGPT nk’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano(AI), igaragara nk’ishoboye gusesengura amakuru ajyanye n’ubukungu, ndetse ngo irusha impuguke z’abantu guteganya ibizaba ishingiye ku byamaze gukusanywa.

Kwigisha mu mashuri

Insider ivuga ko ubwenge bwa mudasobwa ’Artificial Intelligence’ butangiye gutera impungenge abarimu, bitewe n’uko hari amashuri amwe n’amwe atagikenera ko mwarimu agomba kuba ahari, kuko abanyeshuri baba bafite mudasobwa zibaha ibyo bakeneye byose.

Uru rubuga ruvuga ko umwarimu uzaguma ku murimo mu gihe kizaza ari uzaba ashoboye gutoza ChatGPT kunoza uburyo itanga amasomo ku banyeshuri, kuko ubwenge bwa mudasobwa buri gihe bukenera gukoreshwa n’ubw’abantu.

Serivisi z’Imari

Abahanga mu mikorere ya Artificial Intelligence bagaragaza uburyo serivisi z’imari zirimo kugenda zamburwa abantu zigaharirwa mudasobwa.

Uretse kubitsa no kubikuza amafaranga ubu bimaze kugabanya mu buryo bugaragara imirongo muri banki n’abakozi kuri za ’guichets’, ikoranabuhanga rya ChatGPT ngo riragenda ryerekana ko rishoboye gusesengura, kwiga no gushaka amasoko.

Iri koranabuhanga kandi rishoboye gusesengura gahunda zijyanye n’imari no gutanga ubujyanama mu by’imari ku bantu, ndetse no gukora ibarurishamibare ryifuzwa, nk’uko bisobanurwa n’umushakashatsi witwa Muro w’Ikigo The Brookings Institute.

Ubucuruzi

Umuyobozi w’Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Rochester Institute of Technology, Pengcheng Shi avuga ko mu maguriro manini nka Wall Street abantu barimo gukora ubucuruzi nk’uko hamwe na hamwe mudasobwa na ’robots’ ari zo zikora iyo mirimo.

Impuguke mu by’ikoranabuhanga zivuga ko mu minsi izaza mudasobwa na robots bizasimbura abantu mu mirimo myinshi, bitewe n’uko byo bidasaba ibihembo, kuzigamirwa cyangwa ubwishingizi.

Gushushanya no gukora imbonerahamwe z’inyandiko(Graphic Design)

Ikoranabuhanga ryitwa DALL-E rya Artificial Intelligence rigaragaza ko rifite ubushobozi bwo gutanga igishushanyo cy’ibyo abantu bifuza nyuma y’amasegonda make, mu gihe umuntu uzobereye muri Graphic Design we ashobora kumara amasaha akirimo gukora iyo shusho.

Ibaruramari(Ubukontabure)

Insider ikomeza ivuga ko abakora uyu mwuga ndetse n’abagenagaciro na bo bafite ibyago by’uko bashobora gutakaza akazi, bitewe n’uko mudasobwa zikoresha ChatGPT zishoboye gukora ibyo bakora byose.

Kwakira no kwita ku bakiriya (Customer Services)

Iyi mirimo iragenda igaragaza ko ishoboye gukorwa na mudasobwa nk’uko inyigo ya Insider yo muri 2023 ivuga ko bitarenze umwaka wa 2027, 25% by’ibigo bizaba bikoresha ChatGPT nk’uburyo bwo kwakira no kwita ku bakiriya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si abarimu gusa bashobora gutakaza akazi ahubwo ni abakozi bo mu nzego zose z’akazi. Kuki umunyamakuru yahaye umutwe w’inkuru abarimu? Yashoboraga no kuuvuga abanyamakuru nawe arimo. Ibi babyita kwibasira ikiciro cy’abantu. Ni ikosa ry’umwuga muvandimwe.

MUSONERA Alphonse yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka