Yishimiye ko umwana we yakize indwara yari amaranye imyaka 14

Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14, ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama.

Uburwayi bwa Habanabakize yabugize afite imyaka irindwi yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza
Uburwayi bwa Habanabakize yabugize afite imyaka irindwi yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza

Habanabakize yafashwe n’ubu burwayi bw’amagufa y’urubavu rumwe rwihinnye, ku myaka irindwi gusa, avuzwa mu mavuriro atandukanye mu Rwanda binaniranye, ababyeyi be basabwa kumujyana kumuvuriza mu Gihugu cy’u Buhinde.

Ibi ngo byaramukomeranye kuko yari amaze kugurisha imitungo ye myinshi amuvuza kuko yasabwaga Miliyoni 12. Kubera ubufatanye bw’Akarere ka Nyagatare, Minisiteri y’Ubuzima, Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga (NUDOR) ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Karama, biyemeje gufasha uyu muryango kuvuza uyu mwana, maze ku wa 30 Ugushyingo 2022, yurira indege imujyana mu Buhinde.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, Habanabakize Olivier n’umurwaza we nibwo bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe. Umubyeyi we, Uwimana Vestine, yavuze ko n’ubwo umwana we yari amaze igihe kinini arwaye ariko nk’umukirisito yahoranaga icyizere ko bucura bwe azakira.

Yaravuwe, ubu imbavu zirareshya
Yaravuwe, ubu imbavu zirareshya

Yashimiye buri wese wabigizemo uruhare kuko ubwe ntacyo yashoboraga kwigezaho cyane ko imitungo myinshi yari yarayigurishije amuvuza mu Rwanda.

Yagize ati “Nishimye, nishimye, mbese ndasa n’uri mu birere, Mana, ndashima Leta y’uru Rwanda Mana, irakabaho, irakabyara. Nari naravuje, ihene, inkoko, inka, isambu, mbese nsigaye mu Mudugudu, ibindi narabimuciriyeho, narahagurutse nitura imbere ya Leta n’amarira n’amaganya, bati umwana ntiyapfa reka tugerageze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uretse Habanabakize Olivier woherejwe kuvurirwa mu mahanga, hari n’abandi Akarere gafasha kwivuza mu bitaro bitandukanye imbere mu Gihugu, bijyanye n’ubushobozi buhari.

Yashimiye inzego zose zafashije kugira ngo uyu mwana avurwe ariko by’umwihariko abaturage kuko bigaragaza ko bagihagaze ku muco nyarwanda w’ubumwe, gufatanya no gufasha ufite ubushobozi buke ariko nanone ngo bigaragaza ko inyigisho bahabwa na Leta bazumva neza kandi bakazikurikiza.

Ati “Ubundi ni wo muco w’Abanyarwanda n’ubuyobozi ni cyo twigisha abaturage. Rero bivuze ibintu bibiri, icya mbere ni uko abantu umuco wabo bakiwuhagazeho wo gufatanya no gufasha ufite ubushobozi buke, ikindi ni uko inyigisho ubuyobozi bukomeza kwigisha abaturage bazumva kandi bakazikurikiza.”

Ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe avuye kuvurwa, yakiranywe urugwiro
Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe avuye kuvurwa, yakiranywe urugwiro

Uhagarariye NUDOR mu Karere ka Nyagatare, Jeannette Mukamana, umubikira w’umudominikani, avuga ko kuvurwa kwa Habanabakize ari inzozi bari bafite na bo bakaba bishimiye kuzikabya.

Icyakora ngo hari undi mwana na we bafite barimo gusabira kwivuza kuko na we yasabwe miliyoni 10 kandi umuryango we ukaba nta bushobozi ufite.

Abaturage muri rusange bakangurirwa gukomeza kuvuza no kudahisha mu nzu abahuye n’ikibazo cy’ubumuga kuko hari igihe bishoboka ko bavurwa kandi bagakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yesu aracyakora nihashimwe izina rya yesu na reta yacu idakwema gufasha umunyarwanda wese aho ava akagera 🙏🙏🙏

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2023  →  Musubize

Nibyo koko guheza umuntu munzu ngo nuko afite ubumuga sibyo. Ni uburenganzira bwe kuvuzwa no kwiga nk’undi muturage usanzwe.

Ntitukabanze kureba ubumuga bw’umuntu tujye tubanza turebe imbaraga ze.

Imana Ishimwe kubwa Olivier HABANABAKIZE

Seka yanditse ku itariki ya: 17-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka