Twagiramungu Jean woherejwe mu Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakatiye Jean Twagiramungu gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Twagiramungu wahoze ari umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya EAV Kaduha, yafatiwe mu Budage aregwa ibyaha bya jenoside ahafungirwa imyaka ibiri mbere yo koherezwa mu Rwanda mu 2017.

Kuri uyu wa kane, urukiko rusoma umwanzuro warwo, rwavuze ko rwashingiye ku buhamya bushinja n’ubushinjura Twagiramungu bwatanzwe mu rukiko ku ruhare yakekwagaho muri genocide yakorewe Abatutsi ahitwa i Mbazi, kuri komine Musange, no ku Kiliziya ya Cyanika.

Twagiramungu w’imyaka 49, wari warakatiwe gufungwa burundu n’urukiko gacaca, yaburanye uru rubanza, rumaze imyaka itanu ahakana ibyaha yashinjwaga.

Urukiko rwavuze ko imvugo z’abatangabuhamya bamwe bemeza ko bamubonye mu bitero bitandukanye zifite ishingiro kandi zigize ibimenyetso ku byaha aregwa.

Rwavuze ariko ko hari izindi mvugo z’abatangabuhamya zidashobora gushingirwaho kuko basanze zirimo kuvuguruzanya gukomeye no kutagira ibimenyetso byamuhamya icyaha.

Urukiko rwavuze ko nubwo nta kimenyetso cyerekana ko Twagiramungu ubwe yishe abatutsi, ariko hari ibigaragaza ko yagiye agaragara aharimo kubera ubwicanyi nk’i Mbazi no ku Kiliziya ya Cyanika, ari kumwe n’abapolisi, abasirikare, n’interahamwe na bamwe mu bategetsi bashyize mu bikorwa uwo mugambi wa jenoside.

Umucamanza yavuze ko ashingiye ku gikorwa yakoze cyo kujya mu bitero, urukiko rusanga ahamwa n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi, amukatira gufungwa imyaka 25.

Umucamanza amaze kuvuga ibyo, Twagiramungu yahise ahaguruka abwira urukiko ko ajuririye iki gihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka