Amashuri ari mu bigo bya mbere bizahabwa Internet ya ‘Starlink’

Amashuri ari mu bigo bya Leta byagizwe nyambere (priority) mu guhabwa Internet yihuta cyane, ya Starlink ifatira ku cyogajuru (satellite) cy’umuherwe Elon Musk, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko gahunda ihari ari ukubanza kuyishyira nibura mu mashuri 500.

Minisitiri Ingabire yatangaje ko serivisi za Internet ya Starlink, ziteganyijwe gutangira gutangwa mu Rwanda ku itariki 22 Gashyantare 2023, Kompanyi ya Starlink ni ishami ry’ikigo cya ‘SpaceX’ cyo muri Amerika, gikora ibyogajuru cyashinzwe n’umuherwe Elon Musk.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Isanzure (RSA), Ngabo Francis, mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare, yabwiye The New Times ko, “Starlink iteganya gutangiza serivisi zayo mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023, rukazaba rubaye Igihugu cya kabiri muri Afurika gitangwamo serivisi z’icyo kigo ku mugaragaro”.

Internet ya Starlink yitezweho kuba yihuta cyane, no kujya itangwa ku giciro gito ugereranyije n’izitangwa mu Rwanda muri iki gihe, ndetse ikagera no mu bice by’icyaro nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Ingabire, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ku itariki 7 Gashyantare 2023.

Ubwo yarimo asubiza ibibazo by’Abadepite biri mu rwego rw’ikoranabuhanga, harimo icyo kuba hari amashuri abanza n’ayisumbuye atarageramo Internet, mu gihe n’amashuri yamaze kuyibona ahura n’imbogamizi z’ibiciro byayo biri hejuru, bigatuma atabasha kuyikoresha.

Yagize ati “Muri serivisi tuzabanza gutanga nk’uko twabyemeranyijweho na Starlink umwaka ushize (2022), tugiye gutangirana n’amashuri 500 kugira iyo Internet nibura ibanze igeragerezwe aho”.

Serivisi za Internet za Starlink zije mu gihe Guverinoma y’u Rwanda irimo kuyikwirakwiza mu mashuri 3000 atayifite, akazaba yayibonye bitarenze umwaka wa 2024, binyuze mu nkunga itangwa na Banki yo mu Bushinwa, ‘China Exim Bank’ ndetse na Banki y’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWITEZE KO IYI INERENET IZAZAMURA UMUSARURO MUBUREZI.AHUBWO ABAREZI BAKOMEZE GUHABWA NA MUDASOBWA.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka