Arasaba ubufasha bwo kuvuriza umwana we mu Buhinde

Cyprien Murekamanzi utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kujya kuvuriza mu Buhinde umwana we w’amezi atandatu.

Noah Anterhope Nziza ubu afite amezi atandatu, kandi indwara ye yagaragaye amaze ibyumweru bitatu
Noah Anterhope Nziza ubu afite amezi atandatu, kandi indwara ye yagaragaye amaze ibyumweru bitatu

Noah Anterhope Nziza, ni ko uwo mwana w’umuhungu yitwa. Murekamanzi avuga ko uburwayi bwe butangira kugaragara yari amaze ibyumweru bitatu avutse.

Icyo gihe impera z’intoki hamwe n’iminwa ndetse n’ibirenge byabaye ubururu, ananirwa konka no guhumeka. Abaganga basanze afite indwara y’umutima ikomeye bita Tetralogy of Fallot mu Cyongereza.

Kuri ubu afite amezi atandatu. Ku bitaro byitiriwe umwami Faisal bamwandikiye imiti yamworohereje baramutahana, ariko kubera kubabara akunze kurira, nyamara abaganga barabwiye ababyeyi kwirinda icyamuriza kuko iyo bibaye ananirwa guhumeka bakarinda kumujyana kuri CHUB, ari na ho bamufasha.

Ku bitaro byitiriwe umwami Faisal ni na ho bagaragaje ko uburwayi bwe busaba ko ajya kubagirwa mu Buhinde, ko ari bo bamufasha, agakira.

Murekamanzi ati “Twakomeje gushakisha ubufasha bwo kugira ngo tubashe kujya kumuvuza. Mu mpera z’ukwezi gushize Minisiteri y’Ubuzima yatwemereye kumuvuza, ariko twebwe tukishakira itike n’uburyo bwo kubaho tumurwaje mu Buhinde.”

Ni kenshi Noah Anterhope Nziza ajyanwa mu bitaro yananiwe guhumeka
Ni kenshi Noah Anterhope Nziza ajyanwa mu bitaro yananiwe guhumeka

Agendeye ku byo yabwiwe n’undi mubyeyi na we warwaje bene iyo ndwara, akavuza mu Buhinde none ubu umwana akaba yarakize, ngo yasanze bakeneye amafaranga abarirwa muri miliyoni 15.

Ati “Uwo mubyeyi yatubwiye ko itike yonyine ari miliyoni imwe n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, naho kubayo mu gihe cy’amezi atatu byabasabye kugira ngo umwana yoroherwe byabatwaye abarirwa muri miliyoni 12.”

Se w’uyu mwana ni umumotari naho nyina yigishaga mu ishuri ryigenga ryo mu Karere ka Huye ariko bamusezereye nyuma y’amezi abiri ataza ku kazi biturutse ku kurwaza umwana. Bamaze kwegeranya miliyoni eshatu gusa.

Uwakenera gufasha uyu muryango, yakwifashisha izi nimero za Telefone:

0783254147 (Felicite Ufitegihoza)

0782683346 ( Murekamanzi Cyprien)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka