Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahagaritswe mu mirimo n’Inama Njyanama, imushinja kutuzuza inshingano ze, harimo n’ibibazo birebana n’ibiza byahitanye benshi muri ako karere.
Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, wari umujandarume mu gihe cya Jenoside, azatangira kuburana mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, guhera tariki ya 10 Gicurasi 2023.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje uburyo bwo gucishamo inkunga y’infashanyo ku baturage baherutse kwibasirwa n’ibiza byahitanye abantu 131. Ni nyuma y’uko inzego zinyuranye zakomeje kwihanganisha u Rwanda, ndetse hari n’abari bamaze kwegeranya inkunga yabo.
Ingabo z’u Rwanda (RWABAT2) ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika(MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arashishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire mu guteka ibishyimbo, by’umwihariko abatekera abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, mu rwego rwo kugabanya ibiti bitemwa no kubungabunga ibidukikije, aho abasaba kubanza kubitumbika mu mazi.
Minisiteri y’Ubuzima yahawe inkunga izafasha Igihugu kongera umubare w’ababyaza no kubongerera ubumenyi. Iyo nkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye by’imfashanyagisho bifite agaciro k’ibihumbi ijana by’Amadolari (abarirwa muri Miliyoni 111 z’Amafaranga y’u Rwanda), ibyo bikoresho bikaba bigenewe amashuri arindwi yigisha (…)
Perezida Paul Kagame uyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) muri iki gihe, yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uyu muryango. Iyi nama yanitabiriwe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza.
Amashusho ya videwo atarabonerwa gihamya, arimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga z’u Burusiya yerekana umwotsi uturuka inyuma y’ibiro bya Perezida (Kremlin), nyuma y’igitero bivugwa ko cyagabwe n’indege itagira umupilote (drone).
Mu bakora urugendo nyobokamana i Kibeho, hari abapfukama bagakoza umutwe ku butaka cyangwa bakabusoma bakihagera, bakanahagenda nta nkweto, kuko baba bavuga ko ari Ahatagatifu.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023 ari 131, bikomeretsa abantu 94 umwe aburirwa irengero.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), uvuga ko kuba Munyeshyaka Wenceslas yarirukanywe hashingiwe ku cyemezo cya Papa Francis, agakurwa mu nshingano zose z’ubusaseridoti bitagombye kurangirira aho, ahubwo yagombye gukomeza gukurikiranwa no kuburanishwa ku ruhare (…)
Aborozi b’amatungo magufi mu Karere ka Gatsibo barishimira ko batakivunika bajya gushaka ibiryo by’amatungo kuko babonye uruganda rubitunganya hafi yabo kandi ku giciro gito ugereranyije n’icyo baguriragaho.
Abaturage basanzwe batunzwe no guhingira amafaranga abatunga barataka ibura ry’akazi kuko n’akabonetse ngo bahembwa macye cyane atabasha guhahira urugo. Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare gukora mu murima w’ibigori, amasaka cyangwa ibishyimbo ntihabarwa umubyizi ahubwo babara umubare w’ibyate (intambwe) yakoze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rya kijyambere rya Nyagatare ririmo kubakwa niryuzura, nta modoka zizongera gupakira amatungo ahubwo zizajya zipakira inyama zayo.
Nyuma yuko umutoza wa Musanze FC,Adel Ahmed atumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye n’imikinishirize y’ikipe,umukino uzayihuza na Kiyovu Sports ku cyumweru uzatozwa n’abayobowe n’ushinzwe ubuzima bw’ikipe Imurora Japhet.
Kiliziya y’u Bwongereza (The Church of England) yasohoye raporo yise ‘Love Matters’ (Iby’Urukundo) igaragaza ko abantu b’ingaragu bagombye guhabwa agaciro kandi bakagenerwa igihe cyo kwizihizwa muri kiliziya no mu muryango mugari.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko bihaye ingamba zo kurandura ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abana, bahereye ku Isibo kuko ingo zifitanye amakimbirane ariho zibarizwa.
Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), urimo kwigisha abana n’abarimu b’amashuri abanza, kurwanya ibibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe byiganje mu barokotse.
Mu mishinga 50 y’ubuhinzi y’urubyiruko yatoranyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, yarimo guhatana mu irushanwa ImaliAgriChallenge, 30 muri yo yatoranyijwe ikazakomeza mu cyiciro cya nyuma.
Mu ijoro ryacyeye ku wa 4 Gicurasi 2023, ikipe ya Napoli yegukanye shampiyona y’u Butaliyani 2022-2023 nyuma y’imyaka 33 itabikora.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abaturage 13 bapfuye bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.
Ikipe ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika (2023 Women Club Championship.)
Ubuyobozi Bukuru bwa Banki ya Kigali (BK) bwaganiriye n’abakiriya bayo ba Muhanga, basezerana gukomeza ubufatanye kugira ngo bakomeze kwagura ishoramari ryabo, by’umwihariko abafite ibikorwa binini birimo n’inganda ziri kubakwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, abacuruzi n’abandi bikorera.
Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda byatangaje ko Papa Fransisiko yifatanyanyije n’Abanyarwanda mu kababaro kubera abitabye Imana bazize ibiza. Ikinyamakuru ‘Vatican News’ na cyo cyanditse ko Papa Francis yavuze ko ababajwe kandi asabira abapfuye bazize Ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba (…)
Abanyarwandakazi 58 baba mu bihugu byo hirya no hino ku Isi (Diaspora) bitabiriye Itorero ry’Igihugu, bavuga ko n’ubwo baje bitwa Intore, bafite icyizere cyo gusohoka ari Abatoza, aho biteguye kujya kwerekana mu mahanga aho baba, n’ishusho y’aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i London mu Bwongereza, aho yitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III uzaba tariki 6 Gicurasi 2023.
Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG), rwatangarije Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), ko hari inzego zitakoresheje neza Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2021/2022, icyo gihe yanganaga na Miliyari 4,604Frw.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wasuye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bangirijwe n’ibiza, yasabye abatuye mu manegeka kwihutira kwimuka, birinda ko hagira uwongera gutwarwa n’inkangu.
Muri Uganda, umugore witwa Jackie Namubiru, arashinjwa kwica Mukeba we witwa Nakimera Lydia w’imyaka 23, nyuma yo kumutera urushinge rurimo uburozi, yarangiza agahita atoroka akabura.
Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (Emir), Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yoherereje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwo kumufata mu mugongo nyuma y’ibiza byahitanye abarenga 130 mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruruguru n’Amajyepfo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kugera ku bagwiriwe n’ikirombe bikomeje gutinda, ahanini bitewe n’imvura irimo kugwa muri iyi minsi.
Ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse ku Isi (StreetNet International), riravuga ko abakora iyo mirimo bagihura n’ibibazo byo guhutazwa ndetse no kutubahwa mu kazi kabo.
Abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO barasaba kugabanyirizwa inyungu, ku nguzanyo zitandukanye bahabwa kugira ngo bibafashe kurushaho kwiteza imbere, kubera ko basanga zikiri hejuru.
Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), buravuga ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zagira uruhare mu gutanga amakuru y’aho abakoze Jenoside bacyihishahisha baherereye, nyuma y’uko hari umusore wazikoresheje, bifasha kumenya aho uwo yabonye yica Abatutsi aherereye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, umugaba w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abapfuye 13 (…)
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu rufunzo rw’umugezi w’Akanyaru mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bisi za ONATRACOM arizo zifashishijwe mu kuzana interahamwe ziturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu kwica abari bihishe mu rufunzo bavumbuwe n’indege za gisirikare zamishagamo ibisasu.
Nyuma y’uko igihugu cy’u Rwanda cyibasiwe n’ibiza by’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, abantu 127 bakahatakariza ubuzima, Intara y’uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, nizo zibasiwe cyane n’ibyo biza.
Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir na Qatar Airways yo muri Qatar batangije ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, hagamijwe gukomeza kuzamura ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi izo Kompanyi zombi zikorera.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko inzu zirenga 7,000 nta wemerewe kongera kuzituramo, nyuma y’uko zishegeshwe hakabamo n’izashenywe n’ibiza mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, hirindwa ko zabagwira.
Abaminisitiri batandukanye basuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu bangirijwe n’ibiza, babizeza ubutabazi bwihuse n’umutekano.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, by’umwihariko abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho mu Rwanda, StarTimes, yongereye shene nshya yitwa Trace Africa ku zo yari isanganywe kuri Dekoderi zayo yaba ikoresha antene y’igisahani cyangwa ikoresha iy’udushami.
Mu butumwa Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat yanyujije kuri Twitter, yihanganishije Abanyarwanda baburiye ababo mu biza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwitabira amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo gitagatifu cya Korowani, ruratangaza ko abamaze gucengerwa n’inyigisho zikubiye muri iki gitabo, badashobora kwishora mu bikorwa by’iterabwoba.
Ubwo i Kinazi mu Karere ka Ruhango hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Mayaga ya Ntongwe ku wa 30 Mata 2023, hifujwe ko n’ubwo hari bamwe mu bakoze Jenoside muri ako gace batarafatwa, bakwiye gufungwa mu buryo bw’amazina n’amafoto, abantu bakajya bamenya ayo mateka.
Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Uko bucya n’uko bwira, hirya no hino ku Isi hakomeza kumvikana inkuru z’ibikorwa by’abantu bitangaje, ibiteye ubwoba, ariko n’ibiteye agahinda.
Ibiza byatewe n’imvura mu Karere ka Rubavu, byangije uruganda rwa Pfunda rutunganya icyayi, ruhagarika ibikorwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 batawe muri yombi, barimo abakekwaho kwiba n’abavugwaho kugura moto zibwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, zose hamwe zikaba ari icumi.
Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, zirasaba ko serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa zarushaho kunozwa, kugira ngo bashobore kuvurwa neza.