Nigeria: Pasiteri yakusanyije amaturo yose ayaha umupfakazi bitangaza abatari bacye
Umupasiteri wo muri Nigeria, yatangaje abantu, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo yafataga amaturo yose yaturishijwe mu rusengero akayaha umugore w’umupfakazi wari waje aho mu rusengero ari kumwe n’abana be.
Uwo mupasiteri yatangaje benshi ubwo yeherezaga uwo mugore amafaranga yose y’amaturo ndetse atangaza ko nawe hari amafaranga yongeye kuri ayo y’amaturo kugira ngo ayamuhe.
Pasiteri yasobanuye impamvu yahaye uwo mugore uherutse gupfusha umugabo mu minsi ishize, avuga ko byasabye ko uwo mugore n’abana be byasabye ko bakora urugendo runini we n’abana be, baza aho mu rusengero, kuko batari kubona itike yo gutega imodoka.
Uwo mukozi w’Imana yakoze ku mitima ya benshi kubera icyo gikorwa cyo gufata amaturo yaturishijwe mu rusengero akayahereza uwo mugore w’umupfakazi.
Uwo mupasiteri wanatangije ikitwa ‘Shekinah Arena Gospel Ministry International’ yahaye uwo mugore amaturo yose, avuga ko ari umwuka wera wamuyoboye atyo, akamubuza kuyatwara, ahubwo akamusaba kuyaha uwo mupfakazi.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, uwo mupasiteri yagize ati, “ umwuka wera yansabye ko amaturo yose atangwa mu rusengero ahabwa uwo mugore w’umupfakazi uherutse gupfusha umugabo we mu byumweru bibiri bishize. Kandi kugira ngo baze ku rusengero byasabye ko bagenda n’amaguru kuko nta mafaranga y’itike bari bafite”.
Nyuma yo kwandika ubwo butumwa kuri Facebook, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagize icyo batangaza, bamwe bamushima ko ari umupasiteri mwiza wumvira umwuka wera, abandi bamunenga ko atagombye gutangaza ibyiza yakoreye uwo mugore w’umupfakazi.
Uwitwa Upward Path Ngwo Enugu yanditse agira ati, "ufite umutima mwiza. Ntabwo ari buri mupasiteri wabyubahiriza..."
Uwitwa Apst Kingsley Ujiagbe we yanditse agira ati, " wowe uri umugisha rwose".
Naho Ekefire we yanditse agira ati, "kuki se bigomba gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga ? Imana ikubabarire".
Desmond Odion we yanditse agira ati, " Imana iguhe umugisha, uko ukomeza guhesha abandi umugisha ku mubiri no mu mwuka”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|