Ababyeyi barasabwa kurinda abana ingaruka z’ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi
Abahagarariye Ishami rya Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), batangije ubukangurambaga bwo gusaba ababyeyi kurinda abana ingaruka zaturuka ku ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi.
Ni ubukangurambaga bwakorewe ku Ishuri ribanza rya ‘High Land School’ riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, buhurirana n’umunsi w’ibirori byo gusoza umwaka w’amashuri, byari byitabiriwe n’ababyeyi benshi baje baherekeje abana, bityo ubutumwa bugera kuri benshi.
Harelimana Dominique, umuyobozi w’Ishami rya Siyansi n’Ikoranabuhanga muri UR, yavuze ko nk’abantu bigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, bakabona uko hari aho bigera rikaba ari ryo rikoresha abantu, aho kugira ngo abantu babe ari bo barikoresha, biyumvisemo inshingano zo gutangiza ubukangurambaga, bwo kurinda abana ingaruka zo kurikoresha nabi, binyuze mu kwigisha ababyeyi kumenya uko barinda abana babo.
Yagize ati “Nitwe abana bareberaho, kuko turi ababyeyi, twagize umushinga wo gukangurira ababyeyi kurinda abana kuba imbata z’ikoranabuhanga muri ibi bihe by’ibiruhuko. Hari ababyeyi bagera mu rugo bagahereza abana za telefoni, ariko ntibagenzure ngo bamenye ibyo bareba. Kandi no muri Bibiliya bavuga ngo byose turabyemerewe ariko si ko byose bitugirira umumaro. Tugomba kumenya ngo ni gute twagenzura ibyo abana bacu bareba ku ikoranabuhanga”.
Uwo muyobozi yasobanuye ko ubundi abana bafite munsi y’imyaka ibiri batagombye kureba ibikoresho by’ikoranabuhanga, harimo za televiziyo, za telefoni n’ibindi, nubwo ngo bikunze kugorana kubibarinda, ariko n’abarengeje iyo myaka avuga ko bakwiye kurindwa gutinda kuri ibyo bikoresho kuko bibagiraho ingaruka.
Yagize ati “Igiti kigororwa kikiri gito, kandi umwana apfa mu iterura, ni yo mpamvu turengera abana binyuze mu gukangura ababyeyi, tubereka uko ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi ryagira ingaruka ku bana. Uyu munsi turigisha ababyeyi kurinda abana gutinda kuri za ‘screens’, ahubwo tukabereka ibindi bikorwa kandi bakabikorana n’ababyeyi babo, bakagira umwanya wo guhura”.
Bijyanye n’insanganyamatsiko y’ubwo bukangurambaga igira iti “Duhungishe abana za ‘screens’ tuberekeze ku bidukikije”, nk’uko Harelimana yabisobanuye, mu bikorwa ababyeyi babwiwe byafasha abana harimo kubakundisha ibidukikije no kumenya kubyitaho.
Ni muri urwo rwego, ku bufatanye na sosiyete yitwa ‘Gara animal feed supplements’ iteza imbere ubuhinzi bukorewe ku butaka buto ndetse n’ubworozi, hatanzwe ingemwe z’imbuto z’inkeri ziteye mu dukoresho tw’ibumba(vases) ku buntu, zihabwa abana 65 babonye amanota ya mbere muri iryo shuri, kugira ngo bajye kuzitaho mu ngo iwabo, bazivomerere, baziteho kugeza zikuze, zikera imbuto bakazirya.
Harelimana yavuze ko mu rwego gukomeza gufasha ababyeyi kumenya ko barinda abana ingaruka zaturuka ku gukoresha ikoranabuhanga nabi, hashyizweho urubuga rwa ‘Whatsapp’, ababyeyi babyifuza bakarwiyandikishaho, bakajya bakabwa inyigisho zibafasha mu kumenya uko barinda abana kuba imbata z’ikoranabuhanga.
Umwe mu babyeyi bafite abana aho ku Ishuri rya High Land School, witwa Mukakalisa Bernadette, yavuze ko na we ari mu babyeyi babona ibiruhuko bigeze akihutira kugura ifatabuguzi rya televiziyo.
Yagize ati “Sinari nzi ko za ‘screens’ ari mbi, telefoni nyishyira hasi bahita bayifata, kandi iyo bari mu biruhuko cyangwa muri ‘weekend’, mbashyiriraho televiziyo. Nanga ko iyo bagiye gukina n’abandi baza biyanduje. Nk’abanjye bakunda gukina umupira w’amaguru ariko nanga kubona ukuntu baza basa, ugasanga turwana, ngo bagume mu nzu barebe televiziyo. Ariko ubu menye ko kubatinza kuri za ‘screens’ bibangiza, ngiye kujya ndeka bajye gukina n’abandi”.
Umunyeshuri witwa Iradukunda Ray, wiga mu mwaka wa Gatanu kuri iryo shuri, avuga ko iyo ari mu gihe cyo kwiga, ababyeyi be batajya babemerera kureba televiziyo.
Ati “Iyo ari mu gihe cyo kwiga, mu rugo ntibatwemerera kureba televiziyo, ariko mu biruhuko turayireba cyane. Ntabwo nari nzi ko ari bibi kuyireba umwanya munini”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turabashimira kumakuru agezweho mutugezaho