Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri myugariro Nsabimana Aimable wari usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Nsabimana Aimable ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Nsabimana Aimable mu mutima w’ubwugarizi, azaba arwanira umwanya n’abandi barimo Rwatubyaye Abdul ndetse na Mitima Isaac uheruka kongera amasezerano.
Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeje kwigaragaza ku isoko ry’abakinnyi aho yaguze umunyezamu Simon Tamale ukomoka Uganda, Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United, Serumogo Ally wakiniraga Kiyovu Sports, umunya-Maroc Rharb Youssef wagarutse ndetse n’abandi bataratangazwa ku mugaragaro.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|