Musanze FC yabonye abatoza bashya barimo Imurora Japhet wagizwe uwungirije
Ku wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, Habimana Sosthene yagizwe umutoza wa Musanze FC, Imurora Japhet wari usanzwe ashinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe agirwa umwungiriza we.

Ikipe ya Musanze FC yatangaje abatoza ndetse n’abandi bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, uzatangira tariki ya 12 Kanama 2023, itsinda rigari rizafasha iyi kipe kuba yabona umusaruro mwiza rizaba riyobowe n’umutoza Habimana Sosthene Lumumba, uzayibera umutoza mukuru nk’uko byemejwe n’ibama yabaye ku wa 12 Nyakanga 2023.
Uyu mugabo ugiye gutoza Musanze FC ku nshuro ya kabiri, azaba yungirijwe na Imurora Japhet wari usanzwe ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) kuri ubu, ariko na we nyuma yo guhagarika gukina ruhago watangiye urugendo rwo kuba umutoza, dore ko yamaze no kubona impamabushobozi ya CAF yo gutoza iri ku rwego rwa C yabonye mu Ukuboza 2022.
Habimana Sosthene ntabwo ari ubwa mbere atoje Musanze FC:
Habimana Sosthene Lumumba ntabwo ari ubwa mbere agiye kuyitoza kuko yigeze kuyitoza imyaka ibiri. Mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 yarayitoje maze muri uwo mwaka Musanze FC igira umwanya mwiza mu mateka yayo muri shampiyona bwa mbere, ubwo yabaga iya gatandatu ibintu byongeye gukorwa n’umotoza Frank Ouna, mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, Sosthene kandi icyo gihe yanayitoje mu mwaka w’imikino wakurikiyeho 2017-2018.

Imurora Japhet ni umunyabigwi muri Musanze FC yanabereye umukinnyi:
Imurora Japhet nk’umukinnyi yakiniye Musanze FC bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2009-2010 ayivamo 2014, agiye muri Police FC yakinnyemo imyaka itatu mbere y’uko agaruka muri Musanze FC 2017 kugeza 2021, ahagaritse gukina umupira w’amaguru.
Uyu mugabo watangiriye gukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Marine FC, kugeza ubu ni we mukinnyi watsindiye Musanze FC ibitego byinshi mu mateka kuko yayitsindiye ibitego 58.
Aba batoza bashya ba Musanze FC bazanakorana n’umutoza w’abanyezamu Harerimana Gilbert, Ntwari Eric nk’umuganga, Mugunga Dan nk’ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, Habiyaremye Jean na Sembagare M. Ally nk’abashinzwe ibikoresho by’ikipe ndetse na Turatsinze Yunusu ushinzwe itangazamakuru.

Musanze FC iratangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu kugira ngo irebe uko ihagaze n’abakinnyi ikeneye, kuko kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe yari yagura mushya, ahubwo yo hari abakinnyi yatandukanye nabo, haba abo yasezereye cyangwa abarangije amasezerano bagiye mu yandi makipe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|