Rulindo: Imishinga 30 y’abiga mu mashuri ya TVET yahembwe

Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Rulindo, barishimira uburyo batangiye kurya ku mbuto z’amasomo biga bakiri ku ntebe y’ishuri, aho mu mishanga bategura, igera kuri 30 yamaze guhembwa.

Bahamya ko bizaborohera kwihangira imirimo
Bahamya ko bizaborohera kwihangira imirimo

Abateguye iyi mishanga ijyanye by’umwihariko no guhanga umurimo hifashishijwe ikoranabuhanga, ni abiga mu bigo biterwa inkunga n’Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD), binyuze mu mushinga ‘Expertise France’.

Ni nyuma y’uko hakozwe ubukangurambaga mu mashuri ya TVET, bushishikariza abana n’ababyeyi guha agaciro amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bwateguwe na AFTER (Appui à la Formation Technique et l’Emploi à Rulindo), bukorwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) na Expertise France.

Mu muhango wabaye ku itariki 14 Nyakanga 2023 wo guhemba iyo mishanga wabereye muri ayo mashuri arimo APEKI Tumba, Bushoki TSS, Buyoga TSS na Kinihira TSS yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, imishinga 30 yashyikirijwe ibihembo mu rwego rwo kubiba mu bana umuco wo gutekereza no gutegura icyabateza imbere bihangira umurimo, nk’uko Masengesho Joseph, umukozi wa Expertise France yabitangarije Kigali Today.

Imishinga 13 y'abiga muri APEKI niyo yahembwe
Imishinga 13 y’abiga muri APEKI niyo yahembwe

Ati “Igihugu cyacu ntabwo dukeneye kubona abanyeshuri basoza amashuri birirwa bashaka akazi, dukeneye umubare munini w’abana barangiza bihangira umurimo baha n’abandi akazi, nibyo bishobora guteza imbere ubukungu bw’Igihugu”.

Arongera ati “Nko mu ishuri rya APEKI Tumba, ibitekerezo by’imishinga byatanzwe n’abanyeshuri byarengaga 200, icyo dukora dushyiraho amarushanwa imishinga yahize indi tukayihemba. Uyu munsi twahembye imishinga 30, aho no ku rwego rwa Kaminuza, muri IPRC Tumba naho twahembye imishinga yahize indi.

Mu bihembo byatanzwe harimo sheik y’Amafaranga ibihumbi 100Frw, 150Frw, 200Frw na 300Frw, aho byashimishije abanyeshuri bavuga ko bibongereye imbaraga mu kurushaho kunoza gahunda bashishikarizwa yo guhanga umurimo, nk’uko bamwe mu biga muri APEKI Tumba babitangaje.

Abahembwe muri Bushoki TSS
Abahembwe muri Bushoki TSS

Mutoniwase Sharny ati “Byanshimishije cyane, nk’umuntu usoje amashuri, ngiye hanze guhanga umurimo, amafaranga ibihumbi 150 bampembye ni inyongera izamfasha gutangiza Kampani ijyanye no gutaka nifashishije amasaro, natekereje kuva niga mu mwaka wa kabiri”.

Sangwa Josaphat wahawe igihembo cya mbere cy’ibihumbi 300Frw, ati “Kuba umushinga wanjye ubaye uwa mbere bimpaye imbaraga. Uwanjye witwa ISOOKO, ujyanye no gufasha abana bafite ubumuga n’abatishoboye kubasha kwiga bifashishije ikoranabuhanga, no korohereza akazi abarimo n’abandi bakozi b’ikigo”.

Umuyobozi wa APEKI Tumba, Zagabe Nyundo Olivier, aremeza ko gahunda y’umushinga Experitise France wo gutegura abana guhanga umurimo, byagize impinduka nini kuri iryo shuri, aho imitekerereze y’abana yateye imbere kugeza ku rwego rwo kuba batangiye gukora imishinga ihembwa bakiri ku ntebe y’ishuri.

Umuyobozi wa APEKI Tumba, Zagabe Nyundo Olivier
Umuyobozi wa APEKI Tumba, Zagabe Nyundo Olivier

Ati “Abana bafite ubushobozi bwose bwo kutazasaba akazi barangije amashuri, ni abana ubona bazirwanaho, batazasabirira, bafite inyota yo gusohoka mu ishuri bakajya guhangana n’ubuzima hanze bikorera. Ndakangurira ababyeyi kumva ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari igisubizo ku gihugu”.

Uwo muyobozi yavuze ko hari imwe mu mishanga y’abana igiye kwifashishwa mu iterambere ry’ishuri, aho hari uwakoze uwo kuhira hifashishijwe telefoni, avuga ko muri gahunda z’ubuhinzi bari guteganya ku ishuri bazawifashisha.

Mu bindi umushinga Experitise France wafashije amashuri ya TVET muri Rulindo, harimo uguhugura abarimu n’abanyeshuri, gutanga ibikoresho binyuranye bifasha abana kwiga amasomo ya tekiniki, ibikoresho byo muri Laboratoire, aho abana bimenyereza umwuga (Workshops) n’ibindi.

Abahize abandi muri Buyoga TSS
Abahize abandi muri Buyoga TSS
Abiga muri APEKI Tumba bamaze kumenya neza akamaro ko kwihangira umurimo
Abiga muri APEKI Tumba bamaze kumenya neza akamaro ko kwihangira umurimo
Basabwe gukomeza kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa
Basabwe gukomeza kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka