Dr Kanimba Vincent, ni umuganga w’indwara z’abagore ‘gynecologist’, wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga (…)
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), butangaza ko n’ubwo mu Rwanda habarizwa ibiyaga byinshi, hari ibidakorerwamo ubworozi bw’amafi bitewe n’imiterere yabyo, ibindi bikaba birimo amafi arya ayandi bikabangamira kororoka kwayo.
Mu barokokeye Jenoside i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, harimo Egidia Mukarubuga injangwe yomoye ibisebe akabasha kubyuka mu mirambo y’abatutsi bishwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.
Ikipe ya Real Madrid na Milan AC zageze muri ½ cya UEFA Champions League nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya ¼ yabaye kuwa 18 Mata 2023.
Ibigo by’amashuri byigisha mu buryo bw’uburezi budaheza bukomatanyije abafite ubumuga n’abatabufite, biravuga ko hakiri ibibangamiye iyi gahunda, kubura ibikoresho by’ibanze, inyubako zorohereza abafite ubumuga, no kubura abarimu bazi kwita ku bafite ubumuga.
Banki ya Kigali (BK) yongeye kwemezwa nka Banki ihiga izindi mu Rwanda, yegukana igihembo gitangwa na Global Finance Magazine ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou ukina hagati muri Kiyovu Sports avuga ko atarongera amasezerano ndetse ko nta n’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports yavuzwemo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Edwin Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urupfu rwe rukaba rwatunguranye.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryemereye abafite impushya z’agateganyo (provisoire), zatanzwe mu myaka ya 2018-2021, kuzikoresha bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2024.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Guinea-Conakry, ari kumwe na Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu, Col. Mamadi Doumbouya, batashye ibikorwa remezo birimo umuhanda muremure (highway) witiriwe Paul Kagame.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, yakiriye Minisitiri w’Ubucuruzi bw’imbere no hanze y’igihugu wa Serbia, Tomislav Momirović, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko byagenze mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi, urubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize ako karere, rwazindukiye mu nama idasanzwe.
Imam w’Intara y’Iburasirazuba, Sheikh Djumaine Kamanzi, avuga ko abanyarwanda bafitanye isano ikomeye cyane y’ubunyarwanda bityo abantu bakwiye kunga ubumwe hagamijwe guteza imbere Igihugu bahuriyeho aho gutandukanywa n’amadini.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC), bateguye amahugurwa mpuzamahanga arimo kubera mu Rwanda, ku bijyanye n’uko abasirikare barinda umutekano w’abasivili.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, arifuza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , bafashwa mu mishinga iciriritse kugira ngo babashe gukora biteze imbere.
Umukobwa w’imyaka 20 witwa Mumararungu Gisèle, wo mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, yakomerekejwe ku rutoki, nyuma yo guterwa icyuma n’abasore bataramenyekana ubwo bageragezaga kumwambura telefoni n’isakoshi akirwanaho, kugeza ubwo atabawe n’ababyeyi be.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2023, Daihatsu ifite plaque RAF 121 N yakoze impanuka igwa munsi y’umuhanda yubamye, igwira umushoferi n’umuturage bari kumwe, Imana ikinga ukuboko.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye ku Kigeme mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko ihezwa rijya rikorerwa abana babo ku ishuri riri mu bituma banga gusubirayo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yafunguye inama ya kane y’Umuryango w’Abangilikani bo hirya no hino ku Isi, witwa Global Anglican Future Conference (GAFCON), inama irimo kubera i Kigali mu Rwanda, ikazamara iminsi itanu yiga ku ngingo zitandukanye, zirimo kureba ahazaza h’Itorero (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Guinea-Conakry, yagaragaje ko n’ubwo ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko ntacyananirana mugihe bishyize hamwe.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko uwari Umunyamabanga Mukuru wayo Munyengabe Omar yahagaritswe kubera kutuzuza inshingano ze
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace (…)
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ba APR FC ko ubuyobozi butishimiye imyitwarire yabo mu kibuga no hanze yacyo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikibazo cy’inzu zubatswe zitujuje ubuziranege mu Mudugudu w’Urukumbuzi hamenyekanye nko kwa Dubai, cyamaze guhabwa umurongo. Ibi byatangajwe mu gihe bamwe mu batuye uyu mudugudu, bavugaga ko basabwe kwimuka bwangu nyamara batarabona amikoro yo kubona ahandi berekeza.
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yambitse Perezida Paul Kagame umudari w’ikirenga wo muri icyo gihugu witwa ‘Amílcar Cabral Medal’, ukaba uhabwa Abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.
Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga.
Imirwano irimo kubera muri Sudani guhera ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, hagati y’abasirikare bashyigikiye Abdel Fattah al-Burhan n’abo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ bayobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti, imaze kugwamo abasivili bagera ku 100 n’abandi benshi bakomeretse.
Polisi y’u Rwanda yafashe umusore witwa Sinjyeniyo Claude, wafatiwe mu Karere ka Kayonza, nyuma yo kwiba amafaranga angana na Miliyoni 2Frw nyirabuja witwa Nyirakanani Antoinette, ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Matewusi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yavuye muri Benin yerekeza muri Guinea-Bissau mbere yo gusura Guinea(Conakry) nk’uko byari byatangajwe ko azasura icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwatura bakavugisha ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari byo byashingirwaho bikiza ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abantu bane bahitanywe n’amasasu yarashwe mu kivunge mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuka muri Leta ya Alabama muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, abandi 28 barakomeretse, bamwe muri bo bakaba bamerewe nabi.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwampara, Akagari ka Gacaca, tariki ya 17 Mata 2023 habereye impanuka y’imodoka Toyota Avensis RAB 974Y yari itwawe na Tuyizere Innocent yagonze umumotari, umugenzi yari ahetse arakomereka.
Abagore 145 bari mu ishirahamwe Tuzamurane Mugore barasaba guhabwa moto bavuga ko barimanganyijwe, hakaba hagiye gushira umwaka batarazibona.
Ubwo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse Jenoside bo muri uwo Murenge basabye ko amateka ya Jenoside yaranze ako gace yasigasirwa.
Muri iki gihe abana basubiye ku mashuri, aho bagiye gutangira igihembwe cya gatatu, hari ababyeyi bavuga ko bafite impungenge zo kohereza abana babo ku mashuri, batinya ko bakwandurirayo indwara y’amashamba, kuko hari abagiye mu kiruhuko babizi ko ku bigo abana babo bigaho hariyo iyo ndwara. Ariko Muganga witwa Dr Fidel (…)
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo mu ijoro rya tariki 16 Mata 2023 yagonze umunyonzi witwa Hakizimna Innocent ubwo yari arenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi ahita yitaba Imana.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akomeje kuburira urubyiruko rw’abahungu (bita insoresore) rwavuye iwabo mu cyaro, rukaba rurimo gufatirwa mu bujura, gusubirayo bakajya guhinga.
Umuhanzi Rugamba Cyprien ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata wa 1994 kubera imibereho ye n’umuryango we yo kubaho Gikristu Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatanze ubusabe i Roma kugira ngo agirwe Umuhire.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ababiciye ababo bakwiye kujya bakorwa n’isoni kuko babacukuriye icyobo, Inkotanyi zikabatabara batarakigwamo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe n’uburwari zaberetse zibarokora, mu gihe abicanyi bari bagambiriye kurimbura icyitwa Umututsi.
Kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Bugesera, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo n’amakipe ya mbere.
Abakekwaho uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Angilikani ya Nyagatovu ahazwi nka Midiho, baravugwaho kwanga kugaragaza imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 15 Mata 2023.
Amezi abiri n’igice arashize umukinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joackiam Ojera, ageze muri Rayon Sports aho yaje kwifatanya n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umwaka wa 2022-2023.
Umugabo witwa Dukurikiyimana Céléstin yafatiwe mu cyuho, ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z’amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu bane bikekwako bafatanya muri ubwo bujura.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri Benin, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, harimo ibijyanye no gufasha Benin guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasezeye ku bayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo, abasezeranya ko azakomeza kuba hafi Akarere ka Rulindo yakuriyemo anagahabwamo inshingano z’ubuyobozi.