Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Police FC kuri uyu Gatatu habanje gufatwa umunota wo guha icyubahiro abahitanywe n’ibiza by’imvura byatumye hacika inkangu n’imyuzure byahitanye abantu.
Uwo mugabo w’Umudage bise Jonathan M mu rwego rwo kugendera ku mategeko y’ubutavogerwa akurikizwa mu Budage, yatanze intanga ze mu mavuriro atandukanye afasha ababuze urubyaro mu Buholandi na Denmark, ndetse aziha n’abantu yamenyaniye na bo kuri murandasi, nk’uko byemejwe n’urukiko rw’akarere rwa La Haye (Hague District Court).
Nyuma y’uko amakuru aturutse i Vaticani y’itorwa rya Pariri Bartazar Ntivuguruzwa, ahabwa inshingano zo kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, yavuze uko yakiriye ubwo butumwa bwa Papa Francis.
Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro rishyira ku itariki ya 03 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure.
Umuyobozi w’ikipe ya Arsenal, Mikel Arteta, yemeje ko bagiye gushyikiriza ubutabera umufana wabo wamurikishije ikaramu ifite agatara k’icyatsi, mu jisho rya Mykhailo Mudryk mu mukino Arsenal yaraye itsinzemo Chelsea 3-1.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yagaragaje ingamba Leta yafashe mu rwego rwo guhangana n’ibi biza, anahumuriza abahuye nabyo.
Ibigo by’imari byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bigiye kujya bihabwa ibihano birimo kwamburwa impushya zo gukora ku batera inkunga iterabwoba, kutubahiriza amabwiriza yo gukumira iyezandonke no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Padiri Munyeshyaka Wenceslas yirukanywe burundu na Papa Francis ku nshingano zose z’Igipadiri. Padiri Munyeshyaka akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nyuma agahungira mu Bufaransa, aho atuye kugeza n’ubu ndetse akaba yari yarakomerejeyo umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi (…)
Imvura yaguye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 kugeza mu gitondo, imaze guhitana ubuzima bw’abaturage barenga 109 mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru (imibare ya mu gitondo ahagana saa tatu).
Abagize ihuriro rihuza za sendika zikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse (abazunguzayi ndetse n’abandi bakora bene iyo mirimo), rizwi nka Street Net International (SNI), babarirwa muri 200 baturutse mu bihugu 52 byo hirya no hino ku Isi, bari mu Rwanda mu nteko rusange ya karindwi y’iryo huriro.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi 2023, yakiriye muri Village Urugwiro, intumwa ziturutse mu ishuri Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, INSEAD.
Ku wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handball, yazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yereka Abanyarwanda igikombe yegukanye, mu mikino y’Akarere ka gatanu ikubutsemo muri Tanzania.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Habitegeko François, yatangaje ko ibiza byahitanye imiryango myinshi mu Ntara ayoboye, ndetse imibare imaze kumenyekana y’abahitanywe nabyo ikaba igera ku bantu 55.
Ubuyobozi bwa Tele 10 bufite mu nshingano ifatabuguzi rya DStv, buratangaza ko iryo fatabuguzi ritakiri iry’abafite amikoro ahambaye gusa nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ari iry’Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda bose.
Uko ubukungu bw’igihugu buzagenda buzamuka imishahara y’abakozi ba Leta ishobora kuzagenda yiyongera nk’uko byavuzwe na Mwambari Faustin, Umuyobozi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), mu munsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi.
Umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro 2023 uzahuza Rayon Sports na Police FC kuwa 3 Gicurasi 2023 wakuwe i Muhanga ushyirwa kuri Kigali Pelé Stadium.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille yagiranye ibiganiro n’Abadepite bo muri Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda biyemeze gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Mugihe hasigaye ukwezi n’iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isiganwa ngaruka mwaka ry’amahoro rya Kigali (Kigali International Peace Marathon) ritangire, abiyandikisha ku ryitabira bakomeje kwiyongera bijyanye n’uburyohe ndetse n’isuranshya bizaranga iry’uyu mwaka.
Nyuma y’uko amwe mu makaritsiye agize umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, hakomeje kuvugwa ubujura bwambura abaturage, ahacukurwa inzu no kwamburira abantu mu mihanda, ubu haravugwa n’ubujura bw’imyaka mu mirima cyane cyane ibirayi.
Abanyeshuri barangije kwiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB), bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri bizezwa impamyabumenyi zabo, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Huye, bizihije umunsi w’Umurimo biyemeza kurushaho gukora umurimo unoze, kandi ngo bazabigeraho kuko bashyikirijwe moto zizabafasha mu ngendo begera abaturage.
Minisitiri w’Umurimo muri Uganda, Charles Okello Engola, wari ufite imyaka 64 y’amavuko, yarashwe n’uwari ushinzwe kumurinda ahita apfa aguye iwe mu rugo, ahitwa Kyanja muri Kampala.
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Faransisiko yatoreye Padiri Balitazari Ntivuguruzwa, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja, yavuze ko kwiyemeza n’ubudaheranwa byagaragajwe n’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byagombye kubera Isi yose urugero ku bijyanye n’iterambere.
Buri Munyarwanda iyo umubwiye ahitwa Nyabugogo ahita ahamenya ndetse abenshi batarahagera bahafata nk’ahantu bahingukira bwa mbere iyo bakinjira mu mujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bishya by’Akarere ka Gakenke bizwi ku izina ry’ibitaro bya Gatonde, baravuga ko babangamiwe na zimwe mu nyubako ziva mu gihe cy’imvura, kuko bituma badahabwa service neza.
Itsinda rigizwe n’Abanyeshuri n’abarimu babo baturutse mu Ishuri rikuru rya gisirikare muri Ghana, bari mu rugendoshuri ruzamara icyumweru mu Rwanda.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko mu Rwanda hateganyijwe imvura igwa buri munsi yikurikiranya mu minsi ine, kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2023.
Abanyarwanda 32 babaga i Khartoum muri Sudani, bari kumwe n’abandi bantu 10 bakomoka mu bindi bihugu, baraye bageze mu Rwanda bahunze intambara ibera muri icyo gihugu.
Ikipe ya Banki ya Kigali yatwaye ibikombe muri Basketball, Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze n’Ubumwe Grande Hotel, byegukana ibikombe muri ruhago mu irushanwa ryateguwe mu kwizihiza umunsi w’umurimo, ryasojwe ku ya 1 Gicurasi 2023.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, ahahoze ari Komini Ntongwe, barifuza ko hakubakwa inzu y’amateka yaranze Jenoside, igashyirwamo ibyumba birimo n’icyumba cy’umukara kirimo amateka y’abakoze Jenoside bataragezwa imbere y’ubutabera.
Abantu 21 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Mirenge ya Nyagatare na Rukomo babaga mu nzu zitameze neza kubera igihe zimaze zubatswe, bongeye kuzishyikirizwa zarasanwe neza.
Tariki 30 Mata 2023 mu Karere ka Rubavu hibukwa Abatutsi biciwe ahiswe kuri Komini Rouge, ahari urwibutso rushyinguwemo imibiri 5,209 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, hanashyingurwa n’umubiri wa Nzaramba Jean Marie Vianney wabonetse.
Ambasade y’u Rwanda muri Mali ifite icyicaro i Dakar muri Senegal, n’Umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Mali, bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikaba cyarabaye ku itariki 30 Mata 2023, kibera mu Murwa Mukuru Bamako.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko Miliyoni 25 z’abana bafite munsi y’umwaka umwe, hari zimwe mu nkingo z’ibanze batabonye kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye guhunda y’ikingira isanzwe.
Ibihugu bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN byamaze gutanga 98% by’imodoka z’intambara byari byaremereye Ukraine mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gukomeza kwirwanaho mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assoumpta Ingabire, avuga ko abakoze Jenoside nta murage muzima basigiye ababo kuko bibukwaho ibibi.
Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruvuga ko abakozi bose bahembwa umushaha w’ibihumbi ijana no munsi badakwiye gusora, kuko ari bo bagize igice kinini cy’abakozi baremerewe no kubona iby’ibanze nkenerwa ku muturage wese.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) kirateganya ko 80% by’ahari ubutaka hose mu Gihugu, hangana na hegitare miliyoni ebyiri(2,000,000 ha), hazaba hatewe ibiti bitarenze umwaka wa 2030.
Abarokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, bavuga ko ku bw’amateka ya Jenoside yaho uru rwibutso rwari rukwiye kuvugururwa mu myubakire, rukanashyirwa ku rwego rw’Akarere.
Abaturage b’Umudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha, bishimiye kwakira ikiraro cyo mu Kirere bubakiwe, kibafasha kugera ku biro by’Umurenge batabanje kuzenguruka, ariko nanone bifuza ko bakorerwa umuhanda uvuye kuri icyo kiraro ukabahuza n’Akagari ka Cyenjojo.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, habaye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo bya ‘The Choice Awards’, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro, Bruce Melodie atwara ibihembo bibiri birimo icy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.
Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea-Conakry, Col. Mamadi Doumbouya, yasabye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano agamije ubufatanye, mu bijyanye n’ingendo z’indege zihuza Conakry na Kigali.
Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, ikipe ya Rayon Sports yamanuye Espoir FC mu cyiciro cya kabiri iyitsinze 2-1, bituma ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona.
Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13 mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania.
Hari abarokotse Jenoside b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babanje kwanga Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuko ngo yababujije kwihorera nyamara barumvaga ari byo byabamara umujinya bari bafitiye ababiciye ababo.
Umurambo w’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15, wabonetse mu mugezi wa Mpenge mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, ariko kubera ubwinshi bw’amazi yamanukaga muri uwo mugezi, bamaze kuwurohora urongera urabacika.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya APR Volleyball Club (APR VC) yamaze kwirukana bidasubirwaho uwari umutoza wayo, Mutabazi Elie, wari umaze imyaka ine ari umutoza mukuru.