Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ubu riri mu gahinda ko kubura abakozi baryo batatu, barimo abarimu babiri n’umucungamutungo baguye mu mpanuka y’imodoka ku Cyumweru, mu gihe abandi umunani bakomeretse, muri rusange ubu rikaba ridafite abakozi baryo 11, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Bahati Munyemanzi Pascal, mu (…)
Polisi yo muri Tanzania yafashe umugabo witwa Wilson Bulabo n’umugore we witwa Helena Robert, nyuma yo kuvumbura ko babeshye ko umwana wabo w’imyaka umunani y’amavuko yapfuye nyuma akazuka.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta, yasuye hamwe mu hacumbikiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, DR Vincent Biruta ayoboye inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, barasaba gusanirwa isoko kubera ko igihe imvura iguye, ibicuruzwa byabo byangirika bikabateza igihombo.
Kuri uyu wa Kabiri 9 Gicurasi, u Burusiya bwizihije icyo bise ‘umunsi w’intsinzi’ ubibutsa gutsindwa kw’abanazi mu budage.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Pamela Coke-Hamilton Umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi hamwe n’itsinda ayoboye.
Mu gihe shampiyona ya 2022-2023 ibura imikino ibiri ngo irangire, ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC, yombi aracyafite amahirwe ku gikombe n’ubwo ariko atangana.
Abacururiza mu isoko rya Gahunga n’abarihahiramo, bavuga ko kuba ritagira amatara arimurikira biteza umwijima mu gihe cy’amanywa na nijoro, bikabangamira ubucuruzi, bagasaba ko yashyirwamo bagakora batekanye.
U Rwanda rukeneye agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byibasiye ibice bitandukanye mu gihugu ku matariki 2-3 Gicurasi 2023.
Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo irimbanyije, ni nako imyiteguro y’uburyo amashanyarazi ruzatanga azagezwa mu muyoboro rusange, agakwirakwizwa mu gihugu irimbanije.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 53, mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi, atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Théodette Mukamurara Kajabo wigaga mu ishuri Marie Merci Kibeho, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Jenoside yamutwariye abe bikanamubabaza, ariko ngo ibyamukomerekeje cyane ni ibyo yaboneye i Kibeho, harimo umwana w’umwaka umwe bamwambuye bakamukubita ubuhiri agahita apfa.
Akarere ka Gatsibo kahize utundi Turere mu kwegukana ibikombe byinshi, mu marushanwa yiswe Umurenge Kagame Cup 2022-2023, aho kegukanye ibikombe bine, mu mupira w’amaguru, abakobwa n’abahungu ndetse n’umukino wa Basket Ball, abakobwa n’abahungu.
Abanyarwanda Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier basanzwe ari abakinnyi b’umukino wa Volleyball yaba iyo mu nzu (Indoor) n’iyo kumucanga (Beach Volleyball) bamaze kwinjira mu batoza bemewe n’impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku isi FIVB nk’abatoza bemewe.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango basimbuje inzuri zabo amashyamba, barahamya ko mu minsi mike batangira kuyabyaza umusaruro, bakayagira ingwate muri banki bakiteza imbere, mu gihe izo nzuri zari zimaze kuba agasi zabatezaga imyuzure mu mibande bahingamo bakicwa n’inzara.
Umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko umuntu ashobora gutangira umurimo uciriritse ukamugeza kuri byinshi iyo yawukoze neza, nk’uko yabigezeho abikesha ubworozi bw’ingurube.
U Rwanda rwakiriye Inama y’abahagarariye ibihugu 28 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bakaba barimo gusuzuma uburyo bakumira kwinjira muri buri gihugu kw’ibyuma bikonjesha (frigo), byohereza mu kirere imyuka yangiza akayunguruzo k’Izuba.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gikorwa cyiswe ‘Around the World Embassy Tour 2023’, yakiriye abarenga 2,500 mu rwego rwo kwirebera ibyiza nyaburanga ndetse no gusobanukirwa byinshi bifuza kumenya ku Rwanda.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG Volleyball Club, yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yerekeje muri Tunisiya mu mikino ya Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yibanze ku ngamba za Guverinoma zo guhangana n’ibiza.
Sosiyete yo mu Bwongereza, Aterian PLC, izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagaragaje icyizere ifite cyo kubona amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byagaragaje ko yaba ahari.
Umuryango Croix-Rouge utabara imbabare wizihije tariki 08 Gicurasi nk’itariki ifite byinshi isobanuye mu mateka y’uyu muryango, dore ko ari yo tariki Henry Dunant yavutseho. Mu kwizihiza uyu munsi, Croix-Rouge y’u Rwanda yasohoye itangazo rikurikira:
Polisi yo muri Zambia yavuze ko yatangije iperereza nyuma yo kubona raporo ivuga ko hari imodoka eshatu zibwe, hanyuma ikaza kuzisanga aho uwo mugore witwa Esther Lungu atuye.
Mukandekezi Marie Goreth, wo mu kagari ka Kabaya umurenge wa Kagogo, ni umwe mu baburiye abagize umuryango we mu biza biherutse kwibasira igihugu bitwara ubuzima bw’abantu 131.
Perezida Paul Kagame ayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yiga ku ngamba za Guverinoma zo guhangana n’inkangu ndetse n’imyuzure biherutse kwibasira ibice bitandukanye by’Igihugu.
Nyuma y’uko hemejwe ihagarikwa ry’imirimo yo gukomeza gushakisha abagwiriwe n’ikirombe cy’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, igice cyarimo umwobo abakijyagamo bamanukiragamo cyashyizweho imisaraba n’indabyo, nk’ikimenyetso cy’uko bashyinguwe.
Insengero ziri mu bikorwa remezo byangijwe n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Akarere ka Rubavu kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’uwari umuyobozi wungirije wako ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, nyuma y’uko uwari uwakayoboraga Kambogo Ildephonse, yirukanywe n’Inama Njyanama imuhoye kutubahiriza inshingano ze.
Mu biganiro bigamije gukangurira ababyeyi bakoze Jenoside kugira uruhare mu guha abana amakuru nyayo, no kubabwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakomeje kugaragazwa ko hakiri ababyeyi babeshya abana babo ku byo bakoze muri Jenoside, bagasabwa kuvugisha ukuri bityo abana babo babohoke.
Nyuma y’uko Papa Faransisiko yatoreye Padiri Ntivuguruzwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Musenyeri Simaragde Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, hatangajwe igihe cyo guhabwa inkori y’ubushumba, mbere yo gutangira uwo murimo yatorewe.
Umuntu witwaje imbunda yinjiye mu gace k’ubucuruzi ka Dallas muri Leta ya Texas muri Amerika, yica abantu umunani mbere y’uko nawe yicwa, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwo muri ako gace.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bashimiye abakinnyi ba Gorilla FC nyuma yuko KUWA 7 Gicurasi 2023 ibatsindiye ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium.
Abibumbiye mu Muryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no Kutavuga (RNUD), bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri nk’izindi ndimi zemewe mu Rwanda, cyane ko inkoranyamagambo yakwifashishwa yamaze gukorwa, n’ubwo hagitegerejwe ko yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado abashimira akazi gakomeye zimaze gukora muri ako gace.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi habereye impanuka y’imodoka ya Toyota Minibus, ifite ’plaque’ nimero RAB 381Z, ikaba yari irimo abagenzi 24, muri bo hapfuye 6, abandi barakomereka. Iyo modoka yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi, ikaba yavaga i (…)
Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Gisagara hasorejwe shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting volleyball), aho ikipe ya Bugesera mu cyiciro cy’abagore na Intwari za Gasabo aribo begukanye shampiyona ya sitting Volleyball 2022-2023 yari imaze amezi 7.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko hamaze kubarurwa hegitari 279 z’imyaka zamaze kurengerwa n’amazi, kubera imvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’Igihugu, umugezi w’Umuvumba ukuzura amazi akajya mu mirima y’abaturage.
Ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, bamwe mu Banyarwanda batuye mu Gihugu cya Senegal, bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Abanyamerika (International School of Dakar/ISD), mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuco bategura buri mwaka, aho ibihugu binyuranye byerekana ibijyanye (…)
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, mu mukino wa basketball REG Basketball Club, izesurana n’igikomerezwa cyo mu gihugu cya Misiri, Al Ahly mu mikino ya 1/4 cya BAL 2023, izabera i Kigali guhera tariki ya 20-27 Gicurasi 2023.
Kuri iki cyumweru,ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Musanze FC iwayo kuri stade Ubworoherane 1-0 yiyongerera amahirwe yo gutwara shampiyona mu gihe hasigaye imikino ibiri.
Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu basanzwe bakigemura ku ruganda rwa Pfunda, bavuga ko imirimo yo gusarura icyayi yakomeje n’ubwo bari kukijyana mu ruganda rwa Nyabihu, nyuma y’uko urwa Pfunda rwangijwe n’ibiza.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri WASAC, Robert Bimenyimana, aramara abaturage impungenge ko amazi iki kigo gitanga aba afite ubuziranenge buri ku gipimo mpuzamahanga, kabone n’ubwo haba ari mu bihe by’ibiza.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yafatanye abasore babiri moto yari yibwe barimo gushaka kuyigurisha.
Abaturage bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, batangiye gukusanya inkunga yo gufata mu mugongo imiryango yasenyewe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.
IBUKA mu Karere ka Musanze, irasaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruhindurwa inzu ndangamateka, bitewe n’umwihariko w’Abatutsi bari bahungiye mu ngoro y’Ubutabera, bakahicirwa kandi bari bizeye kuhakirira.
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo-mbobera cy’Umujyi wa Kigali kuva muri 2020-2050, Ubuyobozi bw’uyu Mujyi buvuga ko abantu bazashakirwa amacumbi rwagati muri Nyarugenge na Nyabugogo, bikazatuma bakora amasaha yose y’umunsi 24/24.
Ikompanyi y’u Bushinwa yubaka imihanda (CRBC), yifatanije na Leta y’u Rwanda mu gutabara no gutera inkunga abaturage basizwe iheruheru n’ibiza by’inkangu n’umwuzure ukabije, biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubyemeranywaho n’ababuriye ababo mu kirombe cyacukurwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kubashakisha bihagaritswe.
Kompanyi eshatu ari zo Kigali City Tour (KCT), Ikaze Rwanda Tours & Travel, na QA Venue Solutions Rwanda isanzwe icunga inzu y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena, zatangije ubukerarugendo bwiswe ‘BK Arena Guided Tours’ bugamije gufasha abashaka gusura iyo nzu.