Umugande Ojera Joackiam wakiniye Rayon Sports igice cy’umwaka w’imikino wa 2022-2023 avuga ko nta biganiro arimo n’ayo ngo yongere amasezerano.

Ibi uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today avuga ko nta busabe yigeze yakira buturutse muri Rayon Sports.
Yagize ati "Rayon Sports ntabwo yigeze insaba kugaruka rero ntacyo nakubwira."
Abajijwe niba haba hari ibiganiro ari kugirana nayo ngo bongere amasezerano ndetse n’amakuru yavugaga ko bumvikanye Ojera Joackiam yavuze byose nta bihari.
Ati "Nta busabe ubwo ari bwo bwose nakiriye bubavuyeho. Nta bwumvikane buhari."
Rayon Sports ivuga ko ari hafi kuyigarukamo vuba kuko baganiriye.
Mu kiganiro gito yahaye Kigali Today, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports Patrick Namenye yavuze ko igaruka rye ari vuba.
Ati "Ni vuba."
Ojera Joackim mu mezi atandatu yakiniye Rayon Sports yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro 2023.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndashaka kumenya abanyamahanga twaguze