Ntibikwiye ko hagira umubyeyi n’umwe upfa abyara cyangwa umwana upfa avuka- Minisitiri Nsanzimana

Gukiza umuntu urimo kugerageza gutanga ubuzima ni kimwe mu bintu by’ingenzi abantu bashobora gukora, kuko icyo gihe uba utabaye ubuzima bw’abantu babiri icya rimwe.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ku wa 13 Nyakanga 2023, ubwo hasozwaga ku mugaragaro umushinga wa Ingobyi Activity, umaze imyaka itanu mu bikorwa byo kurwanya umubare w’abagore bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, ndetse no kurwanya malariya.

Dr Nsanzimana yavuze ko nta mubyeyi n’umwe ukwiye gupfa abyara cyangwa se ngo hagire umwana n’umwe upfa avuka.

Yagize ati “Ntabwo dukwiye kwemera ko habaho Impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, mu gihe dushobora kubikumira kabone n’ubwo yaba ari umwana umwe cyangwa umubyeyi umwe, kandi dufite ibikoresho ndetse n’uburyo bwo kubikora burahari, mureke tubishyire mu bikorwa”.

Yakomeje ati “Ikindi kintu nshaka gushimangira, birashoboka ko twagabanya izi mpfu, kuko iyo ushaka gukumira ikintu, usuzuma imiterere y’ikibazo kare bikajyana no kugishakira ibisubizo kare”.

Yunzemo ati “Abantu bashobora kwibwira ko bafite igihe gihagije bazabikoreramo mu myaka iri imbere, ariko nituramuka twihaye intego mu buryo buhamye bizadusunikira kumva ko icyo gihe ntacyo dufite. Niyo mpamvu turimo gukora amavugurura mu rwego rw’ubuzima duhereye ku bajyanama b’ubuzima, ndetse no kongera kwita ku mikorere y’amavuriro y’ibanze (Poste de Sante), kuko ahenshi aba asa n’adakora neza, ndetse amwe ntakinakora”.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko ibi nibiramuka bishyizwe mu bikorwa, abajyanama b’ubuzima bakongererwa ubumenyi, amavuriro y’ibanze akitabwaho ndetse akongererwa n’ubushobozi, impfu zihitana ababyeyi babyara n’abana bapfa bavuka zizagabanuka. Ikindi kandi n’imibare iri hejuru y’abakirwa n’ibitaro byo ku rwego rwisumbuye izagabanuka.

Impfu z’abana bapfa bavuka n’abagore bapfa babyara kandi zitizwa umurindi n’abaganga bake u Rwanda rufite, aho umuganga umwe yita ku barwayi benshi bityo n’umubare w’abahitanwa no kutabonera ubufasha ku gihe ukiyongera.

Ubusanzwe OMS igaragaza ko abaganga bane ari bo bagakwiriye kwita byibuze ku barwayi 1000, ikagaragaza ko ibihugu bya Afurika bifite iyo mibare bitarenze bitatu, mu gihe ibindi ari umwe ku barwayi igihumbi.

Kugeza ubu harebwe ibikenewe byihutirwa, mu nzego zimwe na zimwe urasanga nibura hakenewe ababyaza 1000 kugira ngo babashe gukemura ikibazo gihangayikishije urwego rw’ububyaza, nk’uko Minisitiri Nzanzimana abivuga.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima, igaragaza ko mu myaka itanu ishize, Umushinga Ingobyi Activity wahuguye abaganga, abaforomo n’ababyaza 11,575 hamwe n’abajyanama b’ubuzima 20,074.

Bongerewe ubumenyi n’ubushobozi bubafasha kwita ku babyeyi n’abana, ndetse no kurwanya malariya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka