Diamond Platnumz yavuze ibyo yirinze nyuma yo gutandukana na Zari
Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kugeza ubu abana yabyaranye na Zari Hassan yirinze gutuma bamenya ko batandukanye mu kwirinda ko byabagiraho ingaruka.
Ibi Diamond yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’I Kampala mu gitaramo yatumiwemo na Alex Muhangi, umunyarwenya umenyereweho gutegura ibitaramo yise ‘Comedy store’.
Diamond yavuze ko ibi abikora kubera icyubahiro agomba Zari Hassan nk’umugore babyaranye no kutabangamira abana.
Uyu muhanzikazi ukomoka muri Tanzaniya asanzwe afitanye abana babiri ari bo Princess Tiffah na Prince Nillan, ubu babana na nyina muri Afurika y’Epfo.
Ku munsi w’ejo, ku wa kane, abajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru I Kampala ku bijyanye n’imiterere y’umubano akomeza kugirana n’umuryango we wa Uganda, Diamond yavuze ko begereye cyane ku buryo abana batekereza ko akiri kumwe na nyina.
Ati: “Turumvikana kandi turubahana…Ndatekereza ko tugerageza kubaho nk’abantu basobanutse. Turagerageza gukora ibishoboka kugirango abana bacu batagira ikibazo bahura nacyo ku mibanire yacu.”
Ati: “Niyo mpamvu iyo abana bacu iyo turikumwe, baba bamerewe neza; ntawe ukeneye kubatera impagarara. Ku bwanjye sinshaka ko abana banjye bamenya ibijyanye n’ibijyanye no gukundana kuko batekereza ko nkikomeje gukundana na nyina.”
Muri Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye.
Icyo gihe yavuze ko nubwo atandukanye na Diamond mu rukundo ngo bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri babyaranye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Diamond yashimangiye ko nubwo we na Zari batandukanye, ku bijyanye n’abana beyemeje kubaha umutekano, bakirinda kubanyuza mu bihe nk’ibyo bo ubwabo banyuzemo bakiri bato.
Yongeyeho ati: “Sinshaka kubangamira abana bange kuko nzi byinshi nanyuzemo nkiri umwana muto, kubona mama aririmba atarikumwe na data byarambabaje.”
Uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] wamamaye mu muziki wo muri Tanzania Bongo Flava mu gitaramo ari yitabiriye muri Uganda cyatumiwemo n’umunya-Kenya Nameless.
Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa gatanu, 14 Nyakanga ku kibuga cya cya Kololo Independence.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|