Amavubi na Nigeria mu itsinda rimwe ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, i Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 isiga Amavubi mu itsinda rimwe na Nigeria na Benin
Ni itsinda rya gatatu ryaranzwe no kuba Amavubi yisanze mu itsinda rimwe n’igihugu cya Nigeria na cyo kitigeze cyitabira igikombe cy’Isi 2022, ariko gisanzwe ari igihugu gikomeye muri Afurika.
U Rwanda kandi ruri mu itsinda rimwe n’igihugu cya Benin, ikipe n’ubundi bari mu itsinda rimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 izasozwa muri Nzeri 2023 aho mu mikino ibiri yahuje ibihugu byombi banganyije 1-1 ariko uwabereye i Kigali ,Amavubi agaterwa mpaga kubera gukina Muhire Kevin atemerewe gukina.
Amakipe yose agize itsinda rya gatatu Amavubi aherereyemo: Nigeria,Afurika y’Epfo,Benin,Zimbabwe,Rwanda,Lesotho
Uko tombola yagenze muri rusange:
Itsinda rya mbere: Egypt, Burkina Faso, Guinea Bissau, Sierra Leone, Ethiopia, Djibouti
Itsinda rya kabiri: Senegal, DR Congo, Mauritania, Togo, Sudan, South Sudan
Itsinda rya gatatu: Nigeria, South Africa, Benin, Zimbabwe, Rwanda, Lesotho
Itsinda rya kane: Cameroon, Cape Verde, Angola, Libya, Eswatini, Mauritius
Itsinda rya gatanu: Morocco, Zambia, Congo, Tanzania, Niger, Eritrea
Itsinda rya gatandatu: Ivory Coast, Gabon, Kenya, Gambia, Burundi, Seychelles
Itsinda rya karindwi: Algeria, Guinea, Uganda, Mozambique, Botswana, Somalia
Itsinda rya munani: Tunisia, Equatorial Guinea, Namibia, Malawi, Liberia, Sao-Tome
Itsinda rya cyenda: Mali Ghana, Madagascar, Central African Republic, Comoros, Chad
Uburyo imikino izakinwa:
Muri aya matsinda uko ari icyenda buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu aho azahura hagati yayo imikino itanu ibanza ndetse n’itanu yo kwishyura yose ikaba icumi maze amakipe icyenda azayobora amatsinda icyenda yose agahita abona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
Imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri izakinwa hagati ya tariki 13 na 21 Ugushyingo 2023 mu gihe iya nyuma izakinwa hagati ya tariki 10 na 18 Ugushyingo 2025.
Birashoboka ko Afurika yahagararirwa n’ibihugu icumi(10):
Nyuma y’ayo makipe icyenda Afurika izaba ishobora kugira ikipe ya cumi mu Gikombe cy’Isi.Amakipe ane meza yabaye aya kabiri mu matsinda icyenda azahura ubwayo maze havemo ikipe imwe izahagararira umugabane wa Afurika mu mikino ya kamarampaka izahuza ibihugu bitandatu byo ku migabane itandukanye.
Muri ibi bihugu bitandatu bibiri bizaba ibya mbere ibya mbere bizabona itike byiyongere ku bihugu 46 bizaba byaraboneye itike mu matsinda.
Igikombe cy’Isi 2026 biteganyijwe ko kizatangira tariki 11 Kamena kigasozwa tariki 19 Nyakanga 2026.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|