Gasabo: Irerero ry’abana yatangiriye mu nzu iwe arashaka kurigira kaminuza nyafurika

Mu mabanga y’imisozi ya Bumbogo mu Mudugudu wa Kiriza mu Kagari ka Nyabikenke mu Karere ka Gasabo, ni ho Mutiganda Jean de La Croix yubatse Ishuri, ariko rihereye ku Irerero ry’abana yari yashyize mu nzu (muri salon) iwe.

Ryatangiye ari irerero none barateganya kurigira kaminuza nyafurika
Ryatangiye ari irerero none barateganya kurigira kaminuza nyafurika

Ubusanzwe Mutiganda akora akazi k’ubwubatsi (ni umufundi), ariko igitekerezo ngo yakigize mu mwaka wa 2015 ubwo umwana we ngo yari arangije amashuri yisumbuye, agashaka kumuhangira umushinga wamuteza imbere.

Ati "Nafashe abana birirwaga bazerera mu muhanda mbaha umuhungu wanjye ngo abigishe bareke kuzerera, akajya abigishiriza muri salon y’inzu twabagamo, bari bake cyane ariko bakagenda biyongera umunsi ku wundi".

Mutiganda avuga ko yabonye abana bitabiriye kuza kwiga atangiza Ishuri ry’incuke aryita ’Kiriza Light School’, arishakira abarimu n’ibikoresho, aryandikisha muri Minisiteri y’Uburezi.

Abana batangiye kuryigamo ari ishuri ry’incuke muri 2016, Mutiganda yanze kubarekura ngo bajye ahandi, ahubwo akomeza kwagura ishuri kugeza ubwo ubu bageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Abana bahabwa ubumenyi bunyuranye
Abana bahabwa ubumenyi bunyuranye

Avuga ko mu mwaka utaha abazakora ikizamini cya Leta bazahita bakomereza mu wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri icyo kigo, kugeza n’ubwo baziga Kaminuza.

Mutiganda avuga ko iyo Kaminuza ya Kiriza azayiha ibyangombwa byose biyihesha kuba iya mbere muri Afurika, mu gutanga ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga, ati "Imana ibinyemereye".

Umurenge wa Bumbogo ushimira icyo kigo ko gitanga ubumenyi n’uburere by’intangarugero, ku buryo abashyitsi baza kuwusura bashaka kureba uko ireme ry’uburezi ryifashe, ubuyobozi ngo buhita bubarangira kwa Mutiganda, nk’uko bitangazwa n’Umugenzuzi w’Uburezi, Ingabire Fidèle.

Batozwa n'umuco nyarwanda
Batozwa n’umuco nyarwanda

Ingabire yabitangaje amaze kubona uko abana bavuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga (Igifaransa n’Icyongereza) ndetse n’ubumenyi bafite mu mibare, ariko bakongeraho n’amasomo ajyanye n’Umuco nyarwanda, harimo kuvuza ingoma, guhamiriza, kubyina n’akarasisi ka gisirikare.

Ingabire ati "Usibye buriya bumenyi busanzwe tuzi mu mashuri aho mu marushanwa ’Kiriza Light School’ iza ku mwanya wa mbere, n’utatungwa n’ubwo bumenyi yatungwa na biriya by’umuco birimo guhamiriza, na byo bitunze benshi".

Mutiganda avuga ko usibye gutanga ubumenyi rusange n’ibijyanye n’Umuco, abana bagomba kwiga ubworozi n’ubuhinzi, akaba yarashyize inka na pepinyeri z’ibiti ku ishuri abana bazajya bigiraho.

Mutiganda washinze Kiriza Light School
Mutiganda washinze Kiriza Light School

Mu gutanga amanota no kohereza abana mu biruhuko, ku wa 15 Nyakanga 2023, ubuyobozi bw’ishuri bwasabye ababyeyi kurinda abana amashusho y’urukozasoni no kwirinda kubaharira abakozi bo mu rugo, kugira ngo bazagaruke ku ishuri ari bazima.

Abana bigishwa no korora
Abana bigishwa no korora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka