Abaganiriye na Kigali Today kuri iyi ngingo ntabwo bashobora kumenya ahakomotse imvugo igira iti ’impyisi yarongoye’, iyo babonye imvura igwa izuba riva.
Minisitiri w’ubutabera wa Nouvelle-Zélande Kiritapu Allan yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2023, nyuma yo gukora impanuka y’imodoka, yapimwa bikagaragara ko yari yanyoye inzoga zirengeje urugero rwemewe ku bantu batwaye imodoka.
Abahinzi mu Karere ka Nyagatare ntibakozwa ibyo guhinga ibishyimbo na soya bisimburanwa n’ibigori ngo kuko imbuto yabyo ihari ishaje cyane kuburyo itagitanga umusaruro bigatuma bahinga ibigori gusa no mu gihembwe cy’ihinga B, gikunze kugwamo imvura nkeya.
Perezida wa Repubulika ya Congo, imenyerewe nka Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso, yayoboye igihugu mu bihe bibiri bitandukanye uhereye mu 1979 kugeza mu 1992 ubwo yatsindwaga amatora, akongera gufata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu 1997.
Nyuma y’uko hashyizweho ko abantu batazongera gufashwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe barimo, hagashyirwa imbaraga muri gahunda zizamura abahabwa ubufasha kwikura mu bukene, ingo zarihirwaga mituweli mu Ntara y’Amajyepfo zagabanutseho ¾, ariko ubuyobozi bwemeza ko abakuwe ku rutonde rw’abayitangirwaga ubu barimo (…)
Kuwa 23 Nyakanga 2023 hakinwe isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme, mu mukino w’amagare mu bagabo ritwarwa na Mugisha Moise hamwe na Ingabire Diane mu bagore.
Umunyarwandakazi akaba n’umutoza w’umukino wa Tennis mu Rwanda, Umulisa Joselyne, yatangije umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation, uje kuzamura impano z’abana bakiri bato muri Tennis mu Rwanda.
Umunya-Maroc Youssef Rharb yageze mu Rwanda aho aje gukinira Rayon Sports mu gihe APR kuri uyu wa Mbere yerekanye Umunya-Sudan Shaiboub Eldin.
Ikirangirire muri sinema akaba n’umuhanzi w’Umunyamerika, Jamie Foxx nyuma yo kuva mu bitaro, yasangije abamukurikira ubuzima yanyuzemo agereranya n’ikuzimu.
Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko indege ya gisivili yahitanye abantu icyenda harimo abasirikare bane, nyuma y’uko ikoze impanuka biturutse ku kibazo cya tekiniki.
Abajyanama b’Ubuhinzi 397 bo mu Karere ka Burera, babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2022-2023 mu buhinzi, bahawe telefone ngendanwa (smart phones), basabwa kuzifashisha mu kwagura iyamamazabuhinzi, kugira ngo iterambere ry’ubuhinzi rirusheho gushinga imizi.
Muri gahunda yo kurinda abana indwara y’imbasa ikomeje kugaragara mu bihugu bimwe na bimwe bihana imbibi n’u Rwanda, harimo gutangwa urukingo rudasanzwe rw’imbasa, ku bana bakivuka kugeza ku myaka irindwi.
Umuyobozi wa Kiziguro Dairy Cooperative ifite ikusanyirizo ry’amata ahitwa Ndatemwa, Murara Michel, avuga ko imicungire mibi y’umutungo yatumye Koperative ihomba amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni enye, bituma aborozi bahagemuraga amata bamburwa.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yagaragaje ububi bwo kwiremamo ibice, ndetse ko ari ibintu bibi byagira ingaruka ku Banyarwanda bose biramutse bidakumiriwe hakiri kare.
Nubwo gukora siporo ari ingenzi mu buzima, abahanga mu kwigisha imikino ngororamubiri bavuga ko iyo utayikoze neza ishobora kukumugaza burundu.
Imirimo yo kubaka Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni zikabakaba 500Frw, irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 98%.
Perezida Paul Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Tamim bin Hamad al-Thani n’umuryango we kubera urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana afite imyaka 94.
Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abakarateka, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ryateguye amahugurwa yahawe abigisha abandi yabereye muri Ecole Notre Dame Des Anges i Remera tariki 22 Nyakanga 2023.
Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kumarana umwanya uhagije n’abana babo muri iki gihe cy’ibiruhuko ndetse bakanabakebura mu gihe bagize imyitwarire idahwitse. Ni mu gihe bagiye kumarana na bo amezi agera kuri abiri y’ibiruhuko byatangiye ku itariki ya 13 Nyakanga 2023.
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido, yatanze inkunga y’impano ya miliyoni 237 z’Amanayira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria angana na Miliyoni 350 y’u Rwanda) ayagenera ibigo by’imfubyi byo muri Nigeria.
Kazoza Justin watumije ibirori byo kumwimika nk’Umutware w’Abakono tariki ya 9 Nyakanga 2023, yasabye imbabazi ku makosa yakoze we na bagenzi be bitabiriye ibyo birori.
Maniragaba Emmanuel wo mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve, ahangayikishijwe no kubura amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi yaburiye mu gikorwa cyo kumutabara, basohora ibintu mu nzu yari imaze gufatwa n’inkongi.
Abagenzi bishyura bakoresheje uburyo bw’amakarita akozwa ahabugenewe amafaranga agahita ava ku ikarita, biriwe muri gare ya Kinigi mu Karere ka Musanze nyuma y’uko abashoferi batwaraga gusa abishyura amafaranga mu ntoki. Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) buratangaza ko iki kibazo bwatangiye kugikurikirana.
Inteko y’umuco ivuga ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo imwe mu mikino yo hambere muri ibi bihe by’ibiruhuko kuko bibafasha kumenya gukora ubugeni n’ubukorikori muri iyo mikino.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) kirizeza abasora bataramenya Amategeko mashya arebana n’imisoro, ko bagiye kubona amahugurwa nta kiguzi batanze.
Umugabo wo muri Saudi Arabia yabazwe by’igitaraganya mu rwego rwo kumufungurira inzira z’ubuhumekero kuko yari yatangiye kubura umwuka nyuma yo kumira urufunguzo ku bw’impanuka mu gihe yarimo arukinisha.
Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki.
Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso amutembereza mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera anamugabira inka z’Inyambo.
Arikiyepisikopi wa Kiliziya Gatolika ya Diyosezi ya Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado, Dom Antonio Juliasse Sandramo n’intumwa ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Karere ka Mocimboa da Praia.
Minisitri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku mvururu zishingiye ku moko n’ihohoterwa ry’abantu rimaze iminsi rivugwa mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso yashimye Perezida Kagame kubera uburyo yagaruye amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse akagira n’uruhare mu ruhando rw’amahanga mu kubungabunga amahoro no kuyagarura mu bindi bihugu bya Afurika.
WaterAid Rwanda yatangije gahunda yayo ku rwego rw’Igihugu y’imyaka itanu yo kugeza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura kuri bose, bikazakorwa hibandwa ku gice kimwe cy’ahantu runaka, bitandukanye n’uko yakoreraga mu bice byinshi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso, yasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera.
Guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 5 Kanama 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino wa Basketball (Women’s AfroBasket 2023).
Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ishobora kwakirira imikino yayo ya CAF Champions League mu Rwanda kubera kutagira stade yemewe.
Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yababajwe n’urupfu rw’umunyabigwi mu muziki wa Pop na Jazz, Anthony Dominick Benedetto wamamaye nka Tony Bennett, witabye Imana ku myaka 96.
Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza ku kirego kirebana n’ububasha bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gukora amaperereza yo gusaka mu ngo no mu zindi nyubako nta mpushya zo gusaka zerekanywe.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, yambitse mugenzi we wa Repubulika ya Congo Denis Sassou-Nguesso, umudali w’icyubahiro witwa ‘Agaciro’ ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium, yitabirwa n’abafana benshi.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, avuga ko ari ngombwa ko ibikorwa by’urugomo n’intambara bihagarara, amahoro akaganza muri Afurika, kuko adashobora kugerwaho bidahagaze.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yakiranywe urugwiro na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’Igihugu, ndetse yakirwa n’itorero ry’Igihugu, Urukerereza mu kumuha ikaze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, kubungabunga umutekano basanze, yibutsa abafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika kwirinda kuzitesha agaciro.
Kuri uyu wa gatanu Banki ya Kigali yamuritse ubufatanye na PREV Rwanda Ltd hagamijwe gushyigikira gahunda yo kubungabunga ikirere no gukumira ibyuka bicyangiza.
Ku wa 20 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya APR FC yahaye ikaze umutoza wayo mushya, Thierry Froger ndetse n’umwungiriza we Karim Khouda.
Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje urutonde rw’indirimbo zamunyuze muri iyi mpeshyi ya 2023 zirimo n’iz’Abanyafurika, Burna Boy na Ayra Starr.