Rutsiro: Imvura yishe umuntu umwe, yangiza n’ibikorwa remezo

Imvura yaraye iguye mu Karere ka Rutsiro mu masaha arenga icumi, yahitanye umuntu umwe ndetse itwara ibiraro bihuza imirenge, ahandi ituma inkangu zimanuka zifunga imihanda, ubuhahirane burahagarara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Thriphose, yabwiye Kigali Today ko ikiraro gihuza imirenge ya Mushonyi na Kigeyo cyatwawe n’amazi.

Ati “Ni byo imvura yaguye yangije ibintu bitandukanye harimo n’ikiraro gihuza imirenge ya Mushonyi na Kigeyo, ubu twohereje itsinda ribishinzwe ngo rirebe icyakorwa byihuse mu gufasha abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko amazi yiyongereye kuri iki kiraro akaba yatwaye umuntu wakinyuzeho.

Uretse imihanda yangijwe n’inkangu, ubuzima bw’umuntu n’ ibiraro byacitse, hari n’ibindi bikorwa remezo byangiritse, ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko bukibarura.

Ikiraro gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo ni cyo cyoroshya ubuhahirane ku barema isoko rya Nkora ryo muri ako Karere, ndetse kikaba gikoreshwa n’abakora ubukerarugendo bw’abagenda n’amaguru buhuza uturere tugize Intara y’Iburengerazuba.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, avuga ko hari ibiraro byangiritse ku buryo bigoye kongera gusanwa.

Bigaragara ko imvura ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu ari nyinshi. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihigu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare hateganyijwe imvura irimo n’inkuba, abaturage bakaba basabwa kwitwararika, birinda kugama munsi y’ibiti n’ahandi habateza gukubitwa n’inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka