RDC: Polisi yerekanye abakekwaho kwica uwari Ambasaderi w’u Butaliyani

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje abagabo babiri bemera uruhare mu bwicanyi bwakorewe Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio n’umurinzi we tariki ya 22 Gashyantare 2021 ku muhanda wa Goma - Rutshuru mu Mudugudu wa Kanyamahoro, mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Virunga (PNVI).

Abafashwe beretswe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru General Constant Ndima ni babiri ari bo Bahati na Balume naho uwitwa ‘Aspirant’ warashe Ambasaderi aracyashakishwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Aba Van Ang, yatangaje ko abafashwe basanzwe mu mutwe witwaza intwaro ukora ibikorwa byo kwambura abantu no kubashimuta uzwi ku mazina ya Balume Bakulu.

Yagize ati "Ni abagizi ba nabi barembeje Umujyi wa Goma, bakaba barafashwe hagendewe ku iperereza ryakozwe n’intwaro bakoresha. Bagabye igitero ku modoka zitwaye Ambasaderi bashaka kubashimuta no kubambura. Bari bayobowe na Bahati naho uwarashe Ambasaderi yitwa Aspirant n’ubu arashakishwa."

Polisi ivuga ko abafashwe bemera icyaha ndetse bakaba ngo bicuza kuko batari bagambiriye kwica Ambasaderi.

Icyo bari bagamije ngo kwari ukumushimuta hanyuma bakamurekura ari uko bahawe miliyoni y’Amadolari ya Amerika. Kuba uwitwa Aspirant yaramurashe ngo byarabababaje kuko byatumye bahomba iyo miliyoni y’Amadolari.

Lucas Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru ari mu modoka z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi ubwo yari agiye kureba uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikorwa.

Guverineri Carly Nzanzu wari mu buyobozi yavuze ko Ambasaderi Lucas Attanasio yageze mu Mujyi wa Goma tariki 19 Gashyantare 2021 saa 10h30 mu ndege ya MONUSCO ifite nimero 5Y/SIM.

Tariki ya 22 Gashyantare 2021 ku isaha ya 10h15 imodoka zitwaye Ambasaderi n’umurinzi we zaguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro bazirasaho barazihagarika ku birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza i Kibumba.

Shaka byose muri Google
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka