MINAGRI ibitangaje mu gihe ibiciro by’ifumbire mvaruganda bikomeje gutumbagira bigaca intege abahinzi bayikoresha, ikavuga ko izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro byatewe n’uku ku isoko mpuzamahanga byazamutse.
Igiciro cy’ifumbire mvaruganda ya DAP cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 633 ku kilo, kivuye kuri 480Frw, ikilo cya NPK 17.17.17 cyageze ku 713Frw kivuye kuri 620Frw, na ho ifumbire ya Urée yo yavuye kuri 462Frw ku kilo igera kuri 564Frw.
Ibi byagize ingaruka ku bahinzi bavuga ko izamuka ry’ifumbire mvaruganda ritajyana n’igiciro cy’umusaruro uva mu buhinzi.
Tariki ya 18 Mutarama 2022, MINAGRI ibinyujije kuri Twitter yavuze ko irimo kunoza amabwiriza azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, akazasohoka vuba.
Jean Pierre Nsengiyumva ni umuhinzi w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, avuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire.
Agira ati “Umucuruzi w’inyongeramusaruro yatubwiye ko ibiciro bigiye kuzamuka, mu gihe n’aho byari biri hatatworoheye, kuko igihe cy’ihinga bamwe bayibuze bagahinga batayikoresheje. Nk’uko yambwiye ko NPK yari ku mafaranga 713 igiye kwiyongera ikagera ku mafaranga 900 arenga, uribaza abahinzi bazayigondera ari bangahe?"
Nsengiyumva avuga ko ubuhinzi bw’ibirayi bukenera ifumbire n’imiti myinshi kandi iyo umusaruro ugeze ku isoko ibiciro biragwa, akavuga ko ubu ikilo cy’ibirayi barimo bakigurisha amafaranga 180.
Mu karere ka Rubavu, umwe mu bahinzi yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko barimo kuva mu buhinzi bw’ibirayi bakajya guhinga ibigori.
Ati "Turimo kwihingira ibigori, kuko ibirayi ifumbire ihenda kandi byakwera igiciro kikagwa, ibirayi biratubabaza."
Uyu muturage utashatse ko amazina atangazwa akomeza avuga ko bari basanzwe bafata amafaranga muri Sacco bagahinga bakishyura ko kubera ibiciro by’ibirayi bigwa babuze ubwishyu.
Ati "Ubu turi mu ihurizo ry’uko imirima yacu twatanzemo ingwate yatezwa muri cyamunara, kuko inguzanyo twafashe duhinga ibirayi tutabashije kuyagaruza kubera inyongeramusaruro twaguze ihenze, tukagurisha ibirayi biduhenze".
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu bavuga ko kugura umufuka wa NPK amafaranga ibihumbi 35 hanyuma ikiro cy’ibirayi kikagurwa amafaranga 130 bituma umuhinzi adatera imbere.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Inyongeramusaru nikuki zikomeje kuzamuka? ariko igicyiro cyibirayicyo ndikizamuke?
Gose ivaruganda irahenze niharebwe ukuntu reta igabanya ibiciro kuko ntihatagira igikorwa abahinzi barabireka.
Njye nabuze naho nayigurira uwaba azi aho nabona ifumbire ambwire ndi I Rubavu