Urukiko rwategetse Uganda kwishyura RDC miliyoni 325 z’Amadolari ya Amerika

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ) rwategetse Uganda kwishyura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) miliyoni 325 z’Amadolari ya Amerika nk’indishyi kubera ibikorwa by’urugomo ingabo za Uganda zishinjwa mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’imyaka ya 1998-2003.

Umuturage aritegereza ibyangirikiye mu mirwano muri Congo (Ifoto: Associated Press)
Umuturage aritegereza ibyangirikiye mu mirwano muri Congo (Ifoto: Associated Press)

Muri ayo madolari Uganda yaciwe harimo miliyoni 225 z’Amadolari zijyanye n’impozamarira kubera abantu bapfuye.

Harimo kandi miliyoni 40 z’Amadolari arebana n’indishyi z’umutungo, na miliyoni 60 kubera kwangiza ibidukikije.

Nubwo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ) ruherereye i La Haye rwemeje miliyoni 325 z’Amadolari ya Amerika, Guverinoma ya Congo yo ikaba yari yasabye miliyari 11 z’Amadolari ya Amerika, Leta ya Uganda yamaganye ibyo bihano.

Mu mwaka wa 2005, nibwo Uganda yatangiye gushyirwaho igitutu na Congo kugira ngo yishyure indishyi z’intambara Uganda yagiyemo muri Congo mu myaka ya 1998-2003.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Uganda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu iburanisha ryabaye mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera muri Mata 2021, ivuga ko intambara y’imyaka itanu yaranzwe no guhonyora uburenganzira
bwa muntu mu buryo bukabije.

Nubwo Congo yareze Uganda ibikorwa byo guhohotera abaturage, ubusahuzi no kwangiza, kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ibihugu byombi birimo gufatanya mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Force) zikomoka muri Uganda zikaba zibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka