Rubavu: Bagiye gufunga amazi yangiriza abatuye i Goma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona rwiyemezamirimo uzubaka inzira iyobora amazi mu Kivu akareka gukomeza kujya mu mujyi wa Goma kwangiriza abahatuye.

Iki kibazo cy’amazi yangiriza Abanyekongo cyagaragaye cyane ubwo hakorwaga umuhanda wa kaburimbo uva ku mupaka muto ugana ku ibagiro rya Rubavu, aho amazi abererekera uyu muhanda akomeza inzira igana mu mujyi wa Goma.

Ibikorwa byo kuyobya aya mazi byahereye imbere y’ahubatswe isoko ryambukiranya imipaka ku mupaka muto uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi. Icyakora mu mwaka wa 2021 nibwo rwiyemezamirimo wahawe ikiraka cyo guca inzira iyobora amazi yatangiye imirimo ariko ayita itarangiye. Byateje igihombo ahacukuwe icyobo kizanyuzwamo amazi kuko byabangamiye ingendo ndetse n’abahakorera ubucuruzi bafunga inzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko gutinda kurangiza iyi ruhurura ibuza amazi kujya kwangiriza abaturage byatewe na rwiyemezamirimo wataye imirimo kandi gushaka undi bibanza kunyura mu nzira ndende, ariko avuga ko yamaze kuboneka.

Yagize ati “Uriya mushinga urahenze, kandi iyo birenze miliyoni 500 bigira inzira binyuramo kugera muri MINIJUST. Ubu twamaze kubona uzawubaka naho mu kwezi kwa Werurwe LODA (ikigo gishinzwe guteza Imbere imishinga y’inzego z’ibanze) yatwemereye kuduha abagenzura ibikorwa bazanareba ikorwa ry’umuhanda wa Rugerero - Byahi.”

Biteganyijwe ko kubaka icyobo kiyobya amazi yajyaga gusenyera Abanyekongo bizatwara miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kikazaba kireshya na metero 1000, harimo metero 500 zitwikiriwe n’izindi metero 500 zidatwikiriwe.

Ibikorwa byo kubaka umuhanda uhuza Byahi n’Umurenge wa Rugerero uzaba ureshya n’ibirometero 9 n’igice bizatwara miliyari 12 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ahumuriza abaturiye ahazanyuzwa iki cyobo cyatumye basubika ibikorwa byaho ko imirimo izihuta kuko imirimo nitangira bizatwara amezi atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko ntarumva barwiyemeza milimo bahanwa nkuwo yagombye kwishyura abangirijwe nayo mazi yambutse umupaka akajya gusenyera abanyecongo iwabo aha uwo ntaho avugxa

lg yanditse ku itariki ya: 13-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka