Abahinzi bangirijwe imyaka n’ibiza bafite ubwishingizi bagiye kwishyurwa

Abahinzi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa byabo byangijwe n’imvura n’umuyaga muri iki gihembwe cy’ihinga A2022, bagiye kwishyurwa miliyoni 82,821,851Frw.

Umuceri wangijwe n'amazi y'imvura
Umuceri wangijwe n’amazi y’imvura

Abahinzi b’umuceri, ibigori n’ibirayi mu turere twa Rwamagana, Nyagatare na Rubavu, bagiye kwishyurwa muri gahunda yiswe "Tekana urishingiwe muhinzi mworozi”.

Mu Karere ka Rwamagana abahinzi b’umuceri bangirijwe bazishyurwa na BK Insurance, miliyoni 25,619,043 Frw.

Mu Karere ka Nyagatare abahinzi b’umuceri bazishyurwa na Sonarwa miliyoni 17,970,447Frw, naho mu Karere ka Rubavu abahinzi b’ibirayi bazishyurwa na Radiant 4,147,760Frw.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), itangaza ko mu gihembwe cy’ihinga A 2022, Abahinzi 64,840 bafashe ubwishingizi ku buso bungana na hegitari 14,819,27 z’umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, n’imiteja, hegitari 400 zikaba zarahuye n’ibiza.

Ibigori byangijwe n'umuyaga
Ibigori byangijwe n’umuyaga

N’ubwo abahinzi bangirijwe n’ibiza bagiye kwishyura, MINAGRI itangaza ko hagikorwa ibarura ku gihombo cyabaye ku gihingwa cy’ibigori, kuko ahenshi bakirimo gusarura.

Gahunda ya Tekana kuva yatangira, Leta imaze gutanga nkunganire ingana na miliyoni 591,581,276 Frw, naho abahinzi bafashe ubwishingizi bamaze kwishyurwa miliyoni 672,830,818 Frw, mu gihe aborozi bamaze kwishyurwa miliyoni 470,418,327 Frw.

Abahinzi bafashe ubwishingizi mu buhinzi bamaze gufata inguzanyo zibarirwa muri Miliyari 2,024,970,345 Frw.

Amatungo amaze kujya mu bwishingizi mu Rwanda harimo inka 52,815, ingurube 4,039, inkoko 228,961 naho ubuso bw’ibihingwa bimaze kujya mu bwishingizi bungana na hegitare 48,609.27.

Abashinganishije ibihingwa byabo bikangirika bagiye kwishyurwa
Abashinganishije ibihingwa byabo bikangirika bagiye kwishyurwa

Gahunda ya Tekana yatangijwe muri Mata 2019, ikorera mu turere twose, yibanda ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, imiteja, urusenda, ndetse n’ibirayi, naho ku matungo yibanda ku nka z’umukamo, inkoko n’ingurube.

Ibigo by’ubwishingizi birimo; Prime, Radiant, Sonarwa, BK Insurance na UAP bifatanya na Leta kwishyura abaturage bafashe ubwishingizi ibyabo bikangirika, kandi Leta itanga nkunganire ya 40%, naho umuhinzi akiyishyurira 60 % y’ikiguzi cy’ubwishingizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka