Bruce Melodie azitabira igitaramo cy’abakundana kizabera i Goma

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere, Bruce Melodie, yemereye Kigali Today ko azitabira Igitaramo cy’abakundana cyiswe ‘Concert des Amoureux pour la Paix’, kikazabera mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru

Bruce Melodie
Bruce Melodie

Producer Richard Bongania wateguye icyo gitaramo, yemeza ko kizaba tariki ya 12 Gashyantare 2022, mu gihe azaba ari mu mpera z’icyumweru hategurwa umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin, uba ku ya 14 Gashyantare.

Bongania avuga ko icyo ari gitaramo kizasiga cyubatse ubusabane hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo, ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Akomeza avuga ko Bruce Melodie ari umuhanzi uzwi cyane mu muziki wo mu Rwanda, akazaba ariwe muhanzi n’umushyitsi mukuru, n’ubwo hazaba hari abahanzi benshi b’i Goma.

Yagize ati "Turi abavandimwe kandi twahamagariwe kubana mu mahoro."

Kigali Today yagerageje kuvugisha umuhanzi Bruce Melodie, telephone ye isona yumvikana ko ari hanze y’igihugu, avuga ko afite inama ahuze.

Abajijwe niba iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Goma azakitabira yagize ati; "Yego nzakitabira".

Richard Bongania akomeje guteza imyidagaduro mu karere, aho aheruka kugira uruhare mu gutumira umuhanzi Koffi Olomidé mu Rwanda, agashimisha abanyakigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gitaramo kizaba kuli Saint Valentin,umunsi witwa uw’abantu bakundana.Ariko se urukundo imana idusaba ni urwa Saint Valentin?Abantu baramutse bafite urukundo Imana idusaba,ibi byose byavaho: Ubujura,ruswa,intambara,ubusambanyi,akarengane,etc...Naho kuli Saint Valentin,akenshi bijyana ku busambanyi kandi Imana ibitubuza,ndetse bikazababura paradis ababikora.

karake yanditse ku itariki ya: 10-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka