Menya uko warinda amaso yawe

Abahanga mu buvuzi bw’amaso bavuga ko kwipimisha amaso nibura rimwe mu mwaka no kurya ibiribwa birimo intungamubiri za vitamini A birinda amaso kwangirika.

Kureba ni bimwe mu bituma umuntu yishima ndetse agashobora kubika inzibutso no kuzirikana ibyo yarebye, kubura kureba ni gihombo kitagereranywa kuko utabifite ni we wabara agahinda n’agaciro kabyo.

N’ubwo hari benshi bavuka batabona, hari n’ababibura kandi barabihoranye bitewe n’impamvu zitandukanye, hakaba hari bimwe wakora kugira ngo urinde amaso yawe.

Ikirunga cya Nyiragongo abahanga bavuga ko cyohereza mu kirere ibyuka by’ubutabire bwa SO2 bibarirwa hagati ya toni 5,000 na 50,000 ku munsi, kandi iyo myuka isohoka ishyushye, iyo igeze mu kirere irakonja igahinduka ivu n’udusenyi duto tugaruka ku isi tukagwa ku bimera, mu mazi, ibikoresho bitandukanye, mu gihe utundi dushobora kujya mu maso y’abantu.

Mu Karere ka Rubavu mu bitaro bya Gisenyi, abarwayi babarirwa hagati ya 400 na 600 bakirwa n’abaganga b’amaso kugira ngo babafashe mu bibazo bitandukanye.

Nzamurambaho Celestin, umuganga w’amaso mu bitaro bya Gisenyi, avuga ko kuba bakira abarwayi benshi bivuza amaso kurusha izindi ndwara atamenya ikibitera kuko n’ibindi bitaro byo mu Rwanda byakira abarwayi benshi.

Mu karere zimwe mu ndwara zikunze kuboneka mu barwayi ziterwa n’ikirere kigenda cyangirika bikagira ingaruka ku buzima bw’abahatuye harimo n’uburwayi bw’amaso.

Nzamurambaho avuga ko ingaruka ziterwa n’ikirere zirimo indwara z’ubuhumekero nka asima, sinezite n’indwara z’amazo.

Agira ati “Uko iminsi itambuka isi igenda igira ibibazo, mu kirere hazamo ivumbi, imyotsi iva mu birunga, ibyo byose biteza ingorane ku muntu, n’ubwo tudashobora kumenya ngo ibibazo umuntu afite yabitewe n’iki, ariko tubona ko ari indwara ziterwa n’ibiva mu kirere.”

Akomeza avuga ko abandi barwayi benshi bakira ari abafite ikibazo cy’abashaka kwambara indorerwamo, kuko uko iterambere ryiyongera abantu bakoresha cyane telephone, mudasobwa na television kandi hari abo bigiraho ingaruka z’amaso.

Abantu barengeje imyaka 40 na bo bakenera ubufasha mu maso kubera badashobora gusoma neza, hari abafite ishaza mu maso kuko naryo riterwa n’imyaka nko guhera kuri 50.

Ati “Bamwe biza mbere cyangwa nyuma y’iyo myaka, indi ndwara ni grokoma na yo iterwa na tension y’ijisho itera umuntu guhuma, iyo umuntu atisuzumishije kare ngo yitabweho.”

Nzamurambaho avuga ko abantu bareba cyane television, mudasobwa cyangwa muri telephone bigira ingaruka ku maso yabo kuko bituma amazi ari mu maso agenda akama.

Ati “Kureba cyane muri television na mudasobwa binaniza amaso, birakwiye ko abantu bareba ariko bagomba gufata akanya bakayaruhura, bahumbya cyangwa bareba kure. Iyo ureba kure urahumbya bigatuma amaso yifunga akongera akifungura kandi bifasha amazi aba mu maso kudakama.”

Uwo muganga agira inama abantu bakunda kureba mu birahuri bifite urumuri nka Television, mudasobwa na Telefoni kwambara indorerwamo zabigenewe zibafasha kugabanya urumuri rubakamura amazi.

Abantu barakangurirwa kujya basuzumisha amaso kenshi
Abantu barakangurirwa kujya basuzumisha amaso kenshi

Avuga kandi ko abantu bafite imyaka irenze 40 bagombye kwisuzumisha amaso kuko hari abahora barwaye umutwe ntibamenye ikibitera kandi bishobora guterwa n’amaso.

Ati “Abantu bafite imyaka 40 kuzamuka bakwiye kwisuzumisha amaso kugira ngo bahabwe indorerwamo nibiba ngombwa batararemba.”

Imwe mu nama isumba izindi ku babyeyi bafite abana bashaka kubarinda indwara z’amaso, ni ukubagaburira ibiribwa byuzuyemo Vitamini A kuko izi ntungamubiri zifitiye akamaro amaso ndetse zikarinda umuntu kutareba mu ijoro.

Nzamurambaho avuga ko abashaka kurinda amaso yabo bagomba kwirinda kunywa itabi, kugira indorerwamo zibarinda urumuri, kugabanya igihe umuntu amara ari kureba muri mudasobwa na television, guhumbya kenshi hamwe no kwisuzumisha nibura rimwe mu mezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka