Amakuru akomeje guhererekanywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022 aravuga ko abarwanyi ba M23 bafashe santeri ya Kibumba iri ku birometero 20 hafi y’Umujyi wa Goma.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu, bahawe telefone zo gukoresha mu bucukuzi na mudasobwa zibafasha kubika amakuru yo gucunga umutungo, bagirwa inama yo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo bacuruza, hamwe no mu guhererekanya amafaranga.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavuze ku gikorwa cy’ubushotaranyi bwakozwe n’indege yayo y’intambara yazengurutse ikirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse ikagera ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko hagiye kongerwa iminara y’itumanaho muri ako Karere, mu gufasha abaturage kuva mu bwigunge.
Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ushinzwe uburezi muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yarokotse impanuka y’imodoka mu mujyi wa Goma. Ni impanuka yabaye akigera mu Mujyi wa Goma avuye ku kibuga cy’indege cya Goma, imodoka yarimo igongwa n’ikamyo yabuze feri.
Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda butangaza ko bugiye gutera miliyoni y’ibiti bivangwa n’imyaka, mu gufasha igihugu guhangana n’ibiza no kubungabunga ibidukikije.
Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko yavuganye n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, ku bibazo b’umutekano muke biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uba tariki ya 27 Ukwakira, Abanyarwanda bahamagarirwa kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ababyeyi basabwa gufasha abana kwigirira icyizere, kumva bafite agaciro no kwiyakira bityo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Abaturage ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batuye cyangwa bava mu mujyi wa Uvira bashaka kujya mu mujyi wa Bukavu, babanza kunyura mu Karere ka Rusizi mu Rwanda, aho bakora ibilometero birenga 40, kugira ngo bongere basubire mu gihugu cyabo, mu mujyi wa Bukavu.
Banki ya Kigali yakusanyije amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 62 binyuze mu gikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi ureshya na metero 4,507, ukaba umwe mu misozi miremire mu Rwanda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ritangaza ko abaturage ibihumbi 11 biganjemo abagore n’abana bamaze kuva mu byabo bahungira muri Uganda, nyuma y’iminsi itatu intambara yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakoperative 15 akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yiganjemo ay’abagore mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inkunga ya moto z’amapine atatu zizwi nka ‘Lifan’, zibafasha kwambutsa ibicuruzwa byinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko bumaze kugabanya igwingira ku gipimo cya 17%, aho bashoboye kurikura kuri 49.1% muri 2015 kugera kuri 32.2% muri 2022, kakaba karahize utundi turere tw’iyo Ntara.
Abagore bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje inzira yo kwiteza imbere kandi barwanya ingeso ya ‘Ndongora Nitunge’ binyuze mu kwibumbira mu matsinda abafasha kubitsa no kugurizanya.
Tariki ya 3 Ukwakira 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwandikiye ubuyobozi bw’amahoteri, za moteri n’utubari, bubihanangiriza kutemera kwakira abantu bose bafite imyambarire ikojeje isoni, kwirinda kwakira abana batujuje imyaka y’ubukure yemerwa mu Rwanda 18 hamwe no kwirinda kwakira abantu bakoresha ibiyobyabwenge (…)
Dr. Dyrckx Dushime ukurikirana imihindagurikire y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira, ahumuriza abaturiye ibi birunga ko bitagiye kuruka nk’uko benshi babitekereza.
Kuva mu 2010, ubushakashatsi bwa RDHS bugaragaza ko Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba tuza mu myanya ya mbere mu kugira abana bafite igwingira n’imirire mibi, kandi ariyo Ntara ikize ku biryo kurusha izindi.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho ibyumweru bitatu bya Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda twugarijwe n’icyorezo cya Ebola.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi, bakaba bavugaga ko hari ibitanoze.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko igiye gushaka imbuto y’umwimerere y’umuceri wa Basmati wakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, ukongera ugahingwa mu kibaya cya Bugarama ukava kuri hegitare 9 ukagera kuri hegitare 19.
Ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ibihugu (MINALOC) yasoje umwiherero w’iminsi ibiri mu Karere ka Rubavu, yagiranaga n’abafatanyabikorwa bayo, ugamije kureba icyakorwa ngo Abanyarwanda bari mu murongo w’Ubukene babuvanwemo.
Amakoperative akora uburobyi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu yongeye gufungurirwa uburobyi tariki 13 Ukwakira 2022, igiciro cy’isambaza kigura amafaranga 2500 mu mujyi wa Gisenyi, mu gihe mu Karere ka Rutsiro cyaguze amafaranga 1300.
Inyigo yakozwe mu Karere ka Rutsiro ku mikurire y’abana, yagaragaje ko kagifite urugendo mu guhangana n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, ubuyobozi bukaba burimo gukora ibishoboka ngo icyo kibazo gicike muri ako Karere.
Akarere ka Rubavu kahize utundi turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gutanga imisoro y’imbere mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhanganye n’ikibazo cy’abana 1,000 bataye ishuri, bukaba bwihaye intego yo kuribagaruramo ku bufatanye n’ababyeyi babo.
Abana b’abakobwa biga ku kigo cya Sanzare mu Karere ka Rubavu, bavuga ko icyumba cy’umukobwa cyagabanyije umubare w’abasibaga ishuri cyangwa barivamo, bitewe no kugira ikibazo cyo kwiyanduza mu gihe bagiye mu mihango.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwamaze kuganira n’umushoramari, uzabafasha guhinga no kugura igihingwa cya Patchouli.
Ubuyobozi bw’ikigo cya SINELAC gitanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL butangaza ko bukomeje guhura n’ihurizo ry’amasashi na pulasitiki bisohoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’ibisohoka mu mujyi wa Bukavu, aho bituma nibura urugomero rwa SINELAC rufunga amasaha abiri ku munsi aruhombya Megawatt (MW) (…)