M23 biravugwa ko yafashe Kibumba, isatira Goma

Amakuru akomeje guhererekanywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022 aravuga ko abarwanyi ba M23 bafashe santeri ya Kibumba iri ku birometero 20 hafi y’Umujyi wa Goma.

Abarwanyi ba M23 bambuye ingabo za FARDC igifaru i Rugari
Abarwanyi ba M23 bambuye ingabo za FARDC igifaru i Rugari

Ku masaha y’umugoroba Intambara yari ikomeye yahuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) muri Kibumba, bituma ingabo za FARDC zisubira inyuma.

Kibumba yiyongereye ku bice bitandukanye bimaze kwigarurirwa na M23 birimo umupaka wa Bunagana, Rutshuru, Kiwanja, umupaka wa Ishasha, ikigo cya gisirikare cya Rumangabo n’ibice bya Rugari.

Abaturage ba Kibumba babwiye Kigali Today ko abarwanyi ba M23 bamanutse mu ishyamba ry’ibirunga, abandi baturuka mu Mwaro.

N’ubwo imirwano ikomeje, abaturage ba Kibumba ku mugoroba ngo bari bataratangira guhungira mu Rwanda nk’uko Rwibasira Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Imirwano yabaye ndetse abarwanyi ba M23 bari kugaragara ahitwa Gasizi, gusa ntiturakira abaturage ba Congo bahunga imirwano."

Biravugwa ko abarwanyi ba M23 bateye Kibumba banyuze inzira y’ibirunga aho abasirikare ba FARDC bamwe bayivuyemo batarwanye.

Ingabo za FARDC zari zimaze iminsi zitangaza ko zigiye kwigarurira uduce twafashwe na M23, ndetse Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yabujije Leta ya Congo kujya mu mishyikirano na M23 mu gihe iteganyijwe tariki 16 Ugushyingo 2022.

FARDC yari yatangiye gukoresha indege za gisirikare, bakavuga ko bagiye kwisubiza uduce M23 yafashe.

Imirwano ihuje ingabo za FARDC na M23 ikomeje gusatira umujyi wa Goma mu gihe ingabo za Kenya zigomba kuza kurwanya imitwe yitwaza intwaro zageze mu mujyi wa Goma.

Ingabo za Kenya zigomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro zageze i Goma
Ingabo za Kenya zigomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro zageze i Goma

N’ubwo imirwano ikomeje, ibikorwa byo gushyigikira ibiganiro birakomeje aho Perezida wa Angola n’uwahoze ari Perezida wa Kenya bari i Kinshasa mu biganiro bigomba kubahuza na Perezida wa RDC.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bwifuza ibiganiro na Leta ya Congo cyangwa igashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye muri 2020 birimo kubavanga n’ingabo za Leta, kugarura umutekano mu bice byari bituwe n’abavuga Ikinyarwanda bakuwe mu byabo n’ihohoterwa bakorerwa na FDLR, gucyura impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda no kwambura intwaro umutwe wa FDLR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nge kubwanjye numva nkaho congo igifite inyumvire yabo idahwitse uribuka no mu minsi ishize bageze aho bavogera ikirere cyu Rwanda nyamara ibyo bibwira sibyo ahubwo turaje dufate nu mujyi wa Goma maze tubisasire aba nyakenya bisubirire iwabo M23 Tanks!!

Alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Biteye ubwoba birababaje nakwifuriza umuturanyi inambara nkiyo nibahagarike iyo nambara byihuta uzi umunu ugufatanya inzara nurupfu agahinda gakomeye nibahagarike iyo nambara byihuta bagirevuba ibibazo bitaravuka aribyinshi ryose

Nshimiyimana laurent yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

MWIRIWE M23 NIKOMEREZE AHO
OK MURAKOZE CYANE

Rukundo patrick yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

IGITEKEREZO cyange nibaganire M23 barebeko iyo mirwano yahagarara kuko abaturage baraharenganira

ALIAS yanditse ku itariki ya: 14-11-2022  →  Musubize

abobasore ndabemera nibabakubite m23 ndayikunda koberako irwanira ukuri

innocent yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Umugabo nyamugabo nusohoza amasezerano yagiranye na mugenziwe,nibasohoze ibyo bavuganye kuko ndumva M23 Congo ariyo iyibangamira kuko ibyo barwanira nukuri.

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka