MINAGRI igiye kugarura umwimerere w’umuceri wa Basmati

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko igiye gushaka imbuto y’umwimerere y’umuceri wa Basmati wakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, ukongera ugahingwa mu kibaya cya Bugarama ukava kuri hegitare 9 ukagera kuri hegitare 19.

Ikibazo cy’igihingwa cy’umuceri wa Basmati cyongeye kuvugwa mu nama yahuje Perezida Paul Kagame n’abavuga rikumvikana, ubwo aheruka gusura Akarere ka Rusizi.

Perezida Kagame yabajije aho umuceri wa Basmati wagiye ndetse ubuyobozi bwiyemeza ko bugiye gushaka uko wakongera ugahingwa, abawukunda bakongera kuwubona bidasabye kuwutuma hanze y’Igihugu.

Kigali Today ivugana na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko barimo gushaka uburyo uyu muceri wakongera ugahingwa, icyakora avuga ko hagomba gushakwa aho uzahingwa utavanzwe n’iyindi, hamwe no gushaka ingemwe zifite umwimerere zigatiburwa.

Umuyobozi w’ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Laurent Ndagijimana, yabwiye itangazamakuru ko Abanyarwanda batahagaritse guhinga umuceri wa basmati, ahubwo icyanga cyawo n’impumuro byavangiwe n’indi miceri ihingwa mu Rwanda byegeranye.

Agira ati “Umuceri abahinzi ntibaretse kuwuhinga, ahubwo ni kumwe uhinga ibigori by’umweru iruhande rw’ibigori by’umuhondo nyuma y’igihe ugasanga utangiye gusarura ibigori bivanze, n’umuceri wa Basmati watangiye kugira uburyohe burenze uta impumuro."

Ndagijimana avuga ko kimwe mu byatumye uyu muceri abaturage badakomeza kubungabunga, umwimerere wawo harimo no kuba utanga umusaruro muke kuri hegitare kuko utageza kuri toni enye, mu gihe indi miceri ihingwa mu Rwanda hari igeze kuri toni eshanu ndetse hari ishobora kugeza kuri toni zirindwi yitaweho neza.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ukuriye ishami ry’uruhererekane nyongeragaciro, Nshimiyimana Octave, avuga ko kugira ngo uyu muceri ugumane icyanga n’impumuro bisaba kuwuhinga ahitaruye indi miceri.

Ati “Umuceri wa Basmati urakundwa ariko kugabanuka ikibazo kiba kiri mu mbuto, ari nayo mpamvu turi gukorana na RAB ngo imbuto yongere igaruke ari nziza, ariko izamura umusaruro kuko idahingwa ahantu hose”.

U Rwanda rurimo gushyira imbaraga mu guhinga muceri mu rugendo rwo gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Umusaruro w’umuceri uhingwa mu Rwanda mu byiciro by’ihinga bibiri muri 2020/2021, wari kuri toni ibihumbi 131 zivuye kuri toni ibihumbi 81 ukaba ungana na 47%, icyakora intego ihari ni uko muri 2030 ruzaba rushobora kwihaza ku muceri wera mu gihugu.

Mu Rwanda hahingwa amoko 24 y’umuceri, icyakora harebwa ashobora kwera no guhangana n’indwara akaba ariyo ahingwa, ariko hakaba n’ayandi yakwitabazwa mu gihe andi moko agize ikibazo.

Umuceri wa Basmati ukundwa n’abarwaye diabete kubera utagira isukari nyinshi nk’indi miceri, ukaba uhingwa mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka