Croix Rouge yatangiye gutera miliyoni y’ibiti bivangwa n’imyaka

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda butangaza ko bugiye gutera miliyoni y’ibiti bivangwa n’imyaka, mu gufasha igihugu guhangana n’ibiza no kubungabunga ibidukikije.

Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda, mu gufasha abaturage bahuye n’ibiza, ivuga ko yatangiye igikorwa cyo gukumira ibiza by’imyuzure binyuze mu gutera ibiti.

Ni igikorwa cyatangiye mu Karere ka Rubavu, ahatewe ibiti kuri Hegitare eshatu mu Murenge wa Rubavu ku musozi wa Rubavu.

Emmanuel Mazimpaka, umuvugizi wa Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko ibikorwa bya Croix Rouge mu Karere ka Rubavu bituma n’abandi bakorerabushake mu tundi turere, baza kubareberaho kubera ibikorwa bakora birimo guhanga n’ibiza, bikunze kwibasira abaturage bitewe n’imvura, ikibazo cy’impunzi zahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, hamwe n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Agira ati “Abafatanyabikorwa ba Croix Rouge mu Turere twa Nyanza, Huye na Nyaruguru, baje kureba imikorere ya Croix Rouge ya Rubavu, ariko haba n’igikorwa cyo kwifatanya gutera ibiti harwanywa ibiza, nk’uko biri mu nshingano za Croix Rouge. Dufite intego yo gutera ibiti bigera kuri miliyoni muri uyu mwaka, kandi bikazafasha kurwanya ibiza no kubungabunga ibidukikije.”

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ibiza ari bimwe mu byangiza imyaka y’abaturage, bikagira ingaruka ku buzima bwabo, akabasaba gufata neza ibiti biterwa ariko bafata neza abana babo babarida igwingira.

Mu myaka yashize Akarere ka Rubavu kari gahanganye n’ikibazo cy’umugezi wa Sebeya, wahoraga usenyera abaturage ariko ubu wamaze gushyirwaho ibikorwa bituma utongera kugira ibyo wangiza.

Croix Rouge ivuga ko n’ubwo yafataga igihe itabara abaturage bangirijwe na Sebeya kubera amazi ayijyamo, ubu bashyize imbaraga mu gutera ibiti birwanya isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka