Rwamagana: Abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona bahawe ibikoresho by’isuku

Kujya mu mihango ku bakobwa si indwara. Umukobwa agomba kwitabira ishuri, gukina, kurya, kunywa no gukora ibindi, atabangamiwe n’uko yabuze ibikoresho by’isuku igihe yagiye mu mihango.

Umuryango udaharanira inyungu witwa ‘I Matter Initiative’ ubifashijwemo na Banki ya Kigali, tariki 11 Ugushyingo 2022 washyikirije abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona biga mu kigo cya Gatagara giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ibikoresho by’isuku, bahabwa n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Kuva mu mwaka wa 2019, ‘I Matter Initiative’ yashyize imbere gahunda yo gufasha abakobwa bakiri bato bakomoka mu miryango ikennye hagamijwe guca burundu ubukene binyuze mu buvugizi no gutanga serivisi.

Divine Ingabire, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ‘I Matter Initiative’ avuga ko bibanda ku mashuri yigisha abafite ubumuga.

Yagize ati: “Byari bikenewe guhugura abakobwa ku byerekeye ubuzima bwabo bw’imyororokere no kureba ko bakomeza kwiga bafite ubuzima bwiza, bafite n’isuku."

Ingabire avuga ko abakobwa bafite ubumuga bakeneye kwitabwaho cyane. Ati “Twabonye ibibazo bitandukanye, abana batereranwa n’ababyeyi babo, abana badashobora kuvugana n’ababyeyi babo kuko batazi indimi z’amarenga. Rero, turaganira n’abayobozi b’ibigo kugira ngo dutange izi serivisi n’ibikoresho by’isuku."

Umuryango ‘I Matter Initiative’ ukorana n’amashuri atatu yita ku bantu bafite ubumuga harimo ishuri rya HVP Gatagara riherereye mu Karere Rwamagana, iry’i Huye n’iry’i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Baganirijwe ku byerekeranye n'ubuzima bw'imyororokere
Baganirijwe ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere

Placide Uwiringiyimana Kaberuka, umwe mu bakurikirana abo banyeshuri, yavuze ko ibi bikoresho bigenerwa abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona bigira uruhare mu guteza imbere uburezi bw’umukobwa.

Ati “Ibi bidufasha kugera ku ntego zacu zo kugeza uburezi bufite ireme ku bakobwa. Ntidushobora guha byose abakobwa, dukenera inshuti nk’izi. Abakobwa n’abahungu bagomba kubona amahirwe angana yo kwiga kandi ni inshingano za buri wese kubiharanira.”

Placide Uwiringiyimana akomeza avuga ko kubura ibikoresho by’isuku bituma umunyeshuri asiba ishuri, cyangwa agakoresha ibikoresho bidakwiye mu gihe cy’imihango, bikaba byamugiraho ingaruka."

Muri Nyakanga 2022, Banki ya Kigali (BK) yashimye ibikorwa by’umuryango wa I Matter Initiative, maze yinjira mu bufatanye bw’amezi atandatu n’uwo muryango. Icyo gihe BK yageneye uwo muryango inkunga y’amafaranga angana na Miliyoni 16 n’ibihumbi 760, kugira ngo bagere ku bakobwa benshi babashe kubafasha kubona ibyo bikoresho, kandi babafashe gutinyuka no kwigirira icyizere, bityo basobanukirwe no guharanira uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka