Uburobyi bw’isambaza mu Kivu bwafunguwe

Amakoperative akora uburobyi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu yongeye gufungurirwa uburobyi tariki 13 Ukwakira 2022, igiciro cy’isambaza kigura amafaranga 2500 mu mujyi wa Gisenyi, mu gihe mu Karere ka Rutsiro cyaguze amafaranga 1300.

Ubu imitego yemewe ni ifata isambaza zikuze
Ubu imitego yemewe ni ifata isambaza zikuze

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihigu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bwemeje ko uburobyi busubukura nyuma yo gutanga amabwiriza avuga ko umutego witwa ‘Icyerekezo’ ari wo ukoreshwa mu kuroba isambaza.

Mu mezi abiri ikiyaga cya Kivu cyari kimaze gifunze, igiciro cy’ikilo cy’isambaza mu mujyi wa Gisenyi cyari kigeze ku mafaranga 6000, nabwo zikuwe mu mujyi wa Goma aho uburobyi mu kiyaga cya Kivu budahabwa ikiruhuko nko mu Rwanda.

Kuri ubu abakunzi b’isambaza bamaze kurenga Akarere ka Rubavu n’Intara y’Iburengerazuba ndetse zikenerwa mu mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba.

Kugira ngo umusaruro ushobore kuboneka kandi uhagije, ubuyobozi bushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyi bwasabye gukuraho imitego ifite ijisho rya milimetero eshanu (5mm) iroba isambaza zitarakura, igakurwaho kuko bayishinja kuyora isambaza hatarebwe izikuze.

Barigora Sued, Umuyobozi wungirije wa Koperative COPEDEP ikorera mu Murenge wa Boneza mu Karere Rutsiro, yabwiye Kigali Today ko umunsi wa mbere barobesheje umutego w’Icyerekezo babonye ibilo 1,800.

Agira ati:"Twabonye Isambaza nziza zikuze kandi nini kubera imitego y’icyerekezo, mu gihe iyo twakoreshaga imitego isanzwe byabaga ari ukuyora izikuze n’izidakuze."

Barigora avuga ko abarobyi bemerewe kuroba ari abakoresha imitego y’icyerekezo mu gihe iyindi isanzwe ari mitoya yakuweho.

Ati "Twafunze ikiyaga kugira ngo isambaza zikure, amezi abiri ku bantu batunzwe n’uburobyi ni menshi, gusa twishimye kuba twabonye umusaruro uhagije kandi mwiza, bituma ikilo kigabanuka kugeza ku mafaranga 1,300."

Gahimano Issa ukorera uburobyi mu Karere ka Rubavu avuga ko bishimiye kongera kuroba nyuma y’igihe bari bamaze barahagaze.

Gahimano avuga ko kuba hemejwe imitego y’icyerekezo bizatuma isambaza zitongera kubura nk’uko byari bisanzwe.

Agira ati: "Byadushimishije ubwo hemejwe imitego yujuje ubuziranenge ifite milimetero icyenda (9mm) na milimetero icumi (10mm), ifata isambaza zikuze. Turizera ko nta bushimusi buzongera kuba, tuzajya turoba isambaza zikuze."

Mu Karere ka Rubavu umusaruro ntiwabonetse ari mwinshi kuko habonetse ibiro 500 bitewe n’umuyaga wari mu kiyaga.

Ikilo cy’isambaza za Rubavu cyaguze amafaranga 2,500 Kivuye ku bihumbi 6000 naho ikilo cy’isambaza zivuye i Rutsiro kigurishwa 2000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka