Minisitiri w’Uburezi muri RDC yarokotse impanuka
Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ushinzwe uburezi muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yarokotse impanuka y’imodoka mu mujyi wa Goma.
Ni impanuka yabaye akigera mu Mujyi wa Goma avuye ku kibuga cy’indege cya Goma, imodoka yarimo igongwa n’ikamyo yabuze feri.

Abashinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi muri RDC batangaje ko Minisitiri Muhindo yakuwe mu modoka akomeza kwerekeza mu butumwa bwamuzanye mu Burasirazuba bwa Congo burimo kureba imibereho y’abakuwe mu byabo n’intambara ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC).
Minisitiri Muhindo yari mu itsinda ryari riyobowe na Minisitiri w’ingabo Gilbert Kabanda, bakaba bari kumwe na Minisitiri w’ubuhinzi, Minisitiri w’inganda Julien Paluku wahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru muri 2012 hamwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.

Impunzi zibarirwa mu bihumbi 50 ziri muri Teritwari ya Nyiragongo, mu gihe abandi barenga ibihumbi 130 berekeje ahitwa Kanyabayonga, aba bose bakaba babayeho mu buryo bugoye kuko abana batatu bahungiye i Kanyabayonga bamaze gupfa bishwe n’inzara naho muri Nyiragongo umuntu umwe amaze gupfa.
Intambara ya M23 n’ingabo za Congo imaze iminsi itanze agahenge, aho imirwano yahagaze.
Ohereza igitekerezo
|