Rubavu: Icyumba cy’umukobwa cyakemuye ikibazo cy’abasibaga ishuri

Abana b’abakobwa biga ku kigo cya Sanzare mu Karere ka Rubavu, bavuga ko icyumba cy’umukobwa cyagabanyije umubare w’abasibaga ishuri cyangwa barivamo, bitewe no kugira ikibazo cyo kwiyanduza mu gihe bagiye mu mihango.

Bimwe mu bikoresho bishyirwa mu cyumba cy'umukobwa
Bimwe mu bikoresho bishyirwa mu cyumba cy’umukobwa

Abo bakobwa baganira na Kigali Today bavuze, ko mbere y’uko icyumba cy’umukobwa gishyirwaho byari ibibazo kuko umukobwa yatekerezaga ko ari hafi kujya mu mihango, kubera gutinya kwiyanduza mu ishuri agasiba.

Bagira bati "Byari bigoye gutekereza ko ugiye kujya mu mihango kandi utizeye umunsi, wakumva bishobora kugufatira mu ishuri ukaba wakwiyandukaza ugasiba kugeza imihango ije, kandi uko usibye niko abandi bakomeza kwiga ugasanga wacikanywe n’amasomo."

Bamwe mu bana b’abakobwa bashima Leta y’u Rwanda yashyizeho icyumba cy’umukobwa, kuko gituma biga badahangayitse.

Uyu ati "Ubu nta mpungenge tugira kuko hashyizweho icyumba cy’umukobwa, ibyo akenera byose agiye mu mihango kugera ku ikaroso yo guhindura birimo. Nta mukobwa usiba ishuri cyangwa ujya ku ishuri yikandagira kuko iyo agize ikibazo hari umwarimu umuba hafi."

Buri kigo cy’ishuri mu bya Leta gihabwa amafaranga ibihumbi 108 ku mwaka yo kwita ku cyumba cy’umukobwa, harimo kugura ibyo umukobwa akenera mu gihe ari mu mihango, icyakora ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri buvuga ko ayo mafaranga adahagije.

Ingabire Dative, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Sanzare ati "Dufite umubare munini w’abakobwa babarirwa muri 356 kandi bamwe bajya mu mihango bagakenera ibikoresho byinshi, ndetse bimwe byateganyijwe bishira mbere y’igihe. Iyo ibikoresho bishize dushaka ahandi tuyakura kugira ngo abakobwa bakomeze kugira ubuzima bwiza, ariko bibaye byiza yakongerwa."

Kigali Today ivugana na Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko amafaranga atangwa atari makeya kuko abana bafashirizwa ku ishuri ari abatunguwe, mu gihe hari abava iwabo biteguye neza.

Icyumba cy'umukobwa cyakemuye ikibazo cy'abasibaga ishuri
Icyumba cy’umukobwa cyakemuye ikibazo cy’abasibaga ishuri

Bimwe mu bibazo biboneka mu byumba by’umukobwa ku imashuri ni ubushobozi budahagije nk’amazi mu cyumba, ibikoresho bishira mbere y’igihe.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko bimwe mu bihugu abana b’abakobwa bata ishuri, abandi bagasiba kubera babura ibikoresho bagiye mu mihango.

Imibare igaragaza ko 20% by’abakobwa batuye mu cyaro bava mu ishuri nibura iminsi 50 ku mwaka, kubera ikibazo cy’imihango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka